Intumwa za Monusco, iza minisiteri y�ubutabera ku rwego rw�intara, abadepite b�intara ya Kalehe, Umuyobozi gakondo, Umwami wa Buhavu, guhera ku itariki 07 kugeza ku itariki 14 Ugushyingo, bagiye ahitwa Tushunguti, muri groupement ya Ziralo, indiri y�abayobozi benshi b�inyeshyamba za Nyatura, Kirikicho na Ngubito, aho bari bajyanywe no gushishikariza urubyiruko kwitandukanya n�iyo mitwe y�inyeshyamba.
Muri urwo rwego, abarwanyi bagera muri 40 ba mai-mai Kirikicho na Nyatura Karume n�imbunda zabo 10, bishyikirije ubuyobozi nk�uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Umuyobozi wa Karume akaba yaremeje ko yiteguye gushyira intwaro hasi mu gihe leta yasubiza ibusabe yayihaye bumaze ukwezi ibibukubiyemo bitigeze bitangazwa.
Abari bahagarariye Monusco na Guverinoma y�intara, bavuga ko aha hantu bahasanze undi wahoze ari umuyobozi w�inyeshyamba witwa Ngubito we witanze muri Werurwe.
Nyuma yo kumara igihe gito afungiye mu kigo cya gisirikare cya FARDC, Ngubito ngo yasubiye mu giturage avukamo cya Ziralo, adasubiye gufata intwaro, ahubwo yaragiye ahinduka umupasiteri ubwiriza ubutumwa bwiza.
Tanga igitekerezo