Kuva F�lix Tshisekedi Tshilombo yajya ku butegetsi, imwe mu mitwe yitwaje intwaro yatangiye kuzirambika. Byari muri Operasiyo Sokola 2 yatangijwe tariki ya 30 Ukwakira 2019 igamije kurandura burundu imitwe myinshi yasigaye iri mu mashyamba y�uburasirazuba bw�iki gihugu ariko umutwe wa ADF ukomeza kwica abaturage benshi muri Beni, imibare ikaba yarazamutse cyane ugereranyije n�uko byari bimaze mbere.
Amakuru ya vuba dukesha Interview.CD avuga ko kuva tariki ya 28 Mutarama 2020 kugeza iya 1 Gashyantare, ADF yishe abaturage 81 muri Beni, muri iki gihe cya vuba. Imibare y�abamaze kwicwa kuva mu mpera za 2019, ijaba igeze kuri 339. ADF ikomeje kwica abaturage mu gihe imitwe yiganjemo iy�ubwoko bwa Mai Mai iri kurambika intwaro kuko ubu na Gen. Bilikoliko Mingenya wari uyoboye umutwe wa "Union des Patriotes pour la D�fense du Congo" (UPDC) yarambitse intwaro n�abarwanyi be barenga 290 mu gihe abandi barenga 150 bari mu nzira yo kuzirambika.
Muri Operasiyo Sokola 2, ingabo za RD Congo zigabye muri teritwari zitandukanye tumeze nk’indiri y�imitwe yitwaje intwaro yiganjemo ikomoka mu mahanga, muri Kivu y�Amajyaruguru ndetse n�iy�Amajyepfo. Zageze kuri byinshi, bijyanye n�intego zihaye yo kuyirandura burundu. Ku mabwiriza ya Perezida Tshisekedi, zishe abarwanyi, abandi barambika intwaro ariko aba ADF basa n�aho ari bo kibazo gikomeye kuko basa n�abafite izindi mbaraga zitagaragara muri iki gihe, zituma itajegajega. Mu mpera za 2019, Perezida Tshisekedi yategetse Umugaba Mukuru w�Ingabo, Gen. C�l�stin Mbala Munsense gushinga ibiro bye muri Beni, asaba n�ingabo za MONUSCO gufatanya n�iz�igihugu gufatanya guhashya umutwe wa ADF ariko bisa n�ibiri kunanirana.
Intego ya ADF biragoye kuyimenya
Ni umutwe wavutse mu 1996 witwa ADF NALU. Wari ihuriro ry�imitwe yari yarigometse ku butegetsi bwa Uganda, rigizwe Allied Democratic Movement, National Army for the Liberation of Uganda (NALU), uwegamiye kuri Islam witwaga Uganda Muslim Liberation Army (UMLA) ndetse n�abo mu mutwe wa Tablighi Jamaat.
Muri za 1990, abarwanyi ba ADF ni bwo binjiye ku butaka bwa RD Congo mu ntara ya Kivu y�Amajyaruguru, aho yagiye yinjiriza n�urubyiruko mu gisirikare, bivugwa ko yafashwaga n�imwe mu mitwe itaravugaga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu.
Mu 2007 no mu 2008, abarwanyi ba ADF bahanganye cyane n�ingabo za Uganda (UPDF), bigera aho leta ya Uganda yemera gusinya amasezerano y�amahoro i Nairobi muri Kenya, abarwanyi bamwe barambika intwaro, abandi barabyanga. Nyuma y�iki gihe, ADF ntiyongeye kumvikana irwanira ku butaka bwa Uganda, ahubwo ibikorwa byayo byose yabyimuriye muri RD Congo, ubu yibasira cyane teritwari ya Beni. Yica ikoresheje intwaro zigezweho ndetse n�iza gakondo gusa byose ibikora utamenya icyo igamije.
Ni umutwe buvugwa ko ufitanye isano ya Isilamu ndetse bamwe bavuga ko ugendera ku matwara y�iri dini ariko urebye imikorere y�indi mitwe ikomeye nka Al Qaeda, Al Shabaab, ISIS na Hezzbollah, ADF ihabanye nayo. Iyi mitwe yindi kandi ikomeye ivuga ko urugamba irwana ari �Djihad� cyangwa se intambara yera igamije guhindurira abantu kuyoboka idini rya Isilamu, hakaba n�ubwo yigamba ibitero yagabye, cyangwa se igashyira hanze amafoto cyangwa amashusho y�abo yashimuse.
ADF irasa n’umwicanyi ucecetse kandi bigoye kumenya ikiri mu muntu ucecetse. Ntabwo yigera yigamba ibitero igaba mu duce twa RD Congo. Umurego yakajije mu kwica abatuye Beni kandi nabi muri iki gihe ingabo z�igihugu zatangiye Operasiyo Sokola 2, usa n�aho ari �ukwihorera� birenze ukwaba ku iyicwa ry�abakomanda bawo barimo �Mzee wa Kazi�, Sarah, Mohamed Mukubwa biciwe muri Mopobu mu ntango z�Ugushyingo, ahubwo bimeze nk�aho iri guhorera n�indi mitwe yashegeshwe.
Ingabo za RD Congo (FARDC) zigamba gushegesha imwe mu mitwe nka FDLR, CNRD,... aho yishe, irakomeretsa ndetse ifata mpiri abarwanyi bayo kandi zirabishimirwa gusa hibazwa igituma inanirwa kurwanya ADF yibasira bikomeye Beni kandi ari ho FARDC ifite icyicaro gikuru kandi ifashwa byeruye na MONUSCO. Ese kwaba ari ugukomera kwa ADF cyangwa ibona inkunga ituruka muri bamwe mu basirikare ba FARDC, MONUSCO, mu mitwe y’iterabwoba cyangwa urundi ruhande? Niba ADF ikomeye, FARDC na MONUSCO bagakwiye kongera imbaraga zikoreshwa mu kuyirwanya. Kuki ADF itagaba ibitero muri Uganda kandi yitwa ko irwanya ubutegetsi bwayo, ikica abaturage badafite aho bahuriye n’ikibazo cyayo. Aha ni ho bibereye amayobera kumenya icyo ADF ishaka.
Tanga igitekerezo