Umunyamabanga uhoraho w�ishyaka rya PPRD (Parti du Peuple pour la Reconstruction et la D�mocratie) rya Joseph Kabila, Emmanuel Ramazani Shadary yarahiriye kugagaza (Paralyze) Repubulika Iharanire Demukarasi ya Congo mu gihe hari icyaba kuri Albert Yuma uyoboye ikigo cy�ubucukuzi bw�amabuye y�agaciro cya G�camines.
Bwana Shadary wiyamamarije umwanya w�Umukuru w�Igihugu mu 2018 yatangaje aya magambo mu nama ishyiraho abayobozi b�urugaga rw�abagore mu ishyaka rya PPRD ejo tariki ya 22 Mutarama 2020 nk�uko dukesha aya makuru Actualite.CD.
Shadary avuga ko Yuma ushinjwa guhombya G�camines amayero miliyoni zigera ku 128 arengana ndetse yashatse ikosa yakoze araribura. Abona ko ibiri kumubaho ari uko ari umuyoboke w�ishyaka rya PPRD, kandi ngo nagira icyo aba, abantu bose bazacishwa bugufi, igihugu we (Shadary) akigagaze. Kuri we, iki kibazo ngo hari aho gihuriye na politiki kandi ni ubwa kabiri abivugiye mu ruhame kuko na tariki ya 10 Mutarama yagikomojeho, avuga ko abanzi bashaka kwivanga mu bwigenge bwa G�camines, banenga ubuyoboz bwayo.
Ati: �Yuma muramuzi? Ntacyo yakoze. Twashatse ikosa yakoze ariko twaribuze. Ni irihe kosa yakoze? Nagira icyo aba, bazambona. Tuzahaguruka, buri wese tumuryamishe hasi, iki gihugu tukigagaze. Muzabona icyo tuzakora nihagira ikibazo kiba ku muntu wa PPRD�
Iki kigo hagaragayemo umwenda wa miliyoni 128 z’amayero kigomba kwishyura ikigo cyitwa Ventora cyasimbuye Fleurette Mumi kiri mu maboko y�Umunya-Isra�l, Dan Gertler . Iki gihombo cyose ngo cyaje kuva mu 2017, ubwo Yuma yatangiye kukiyobora. Albert Yuma yanze ko G�camines yishyura uyu mwenda, ashyirirwaho ibihano na Leta Zunze Ubumwe z�America ariko akomeza kunangira, yanga kwishyura.
Tanga igitekerezo