Isoko ryo kongera kubaka no kuvugurura ingoro y�umukuru w�igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, muri Komini Ngaliema, i Kinshasa, ryahawe Umunyarwanda uba mu Bubiligi, B�noit Kanyandekwe Segatabazi, ufite ikigo cy�ubwubatsi kitwa BK Architects Belgium S.A, ariko ibi bikaba byateje urunturuntu mu Banyekongo bamwe.
Uyu mwubatsi w�Umunyarwanda akorana n�abandi nka Pascal Bebenirhu na Alexis Nzitatira, bahawe isoko rifite agaciro ka miliyoni zisaga 7 z�amadolari.
Iki kigo cy�ubwubatsi kandi kizakora nka sous-traitant, imirimo imwe y�isoko ryitiriwe ubwigenge.
Iki kibazo rero nk�uko tubikesha Media Congo, cyateje urunturuntu mu bavuga rikijyana muri Congo, nk�aho umwe mu badepite b�ishyaka UDPS yijeje kuzatanga igitekerezo mu nteko cyo gusaba ibisobanuro Minisiteri y�Imirimo ya Leta n�Ibikorwaremezo ku kuntu yatanze iryo soko rifitanye isano n�umutekano w�igihugu.
Yagize ati: �Aya makuru aduteye impungenge. Kubaka ingoro y�umukuru w�igihugu bifitanye isano n�umutekano w�igihugu. Nyuma y�iyicwa rya Perezida Laurent Desire Kabila, uruhare rwa bimwe mu bihugu by�ibituranyi rwagaragajwe, na nyuma y�iyi myaka yose y�intambara no kutavuga rumwe n�ibyo bihugu n�ubundi by�abaturanyi, ntibyumvikana kandi birakomeye gukina n�ikibazo cyo hejuru cy�umutekano w�igihugu nko kubaka ingoro y�umukuru w�igihugu.�
Uyu asanga iki ari ikibazo gikomeye Inteko Ishinga Amategeko igomba kwibandaho mu nteko rusange itaha.
Nk�uko bigaragara ku rubuga rwa B.K. Architects, B�no�t Kanyandekwe abarizwa mu gihugu cy�u Bubiligi. Umwuga w�ubwubatsi yawutangiye nyuma yo gusoza amasomo ajyanye n�ubwubatsi muri �Institut d�Architecture de Kinshasa, muri Congo, ndetse no kwiga ibijyanye n�imicungire y�imitungo itimukanwa i Buruseli, mu Bubiligi.
Iki kigo kimaze kugira ubunararibonye, abafatanyabikorwa n�abakiriya bahagije, gikora imishinga y�ubwubatsi ikomeye mu bihugu biri mu nzira y�iterambere nko muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.
Iturufu iki kigo gikoresha ikaba ari ukumva neza imico, imyitwarire n�ubushobozi bw�abantu kigiye gukoreramo, kikabihuza n�amahame mpuzamahanga y�imikorere ndetse no gufata neza no guteza imbere abakozi gikoresha aho kigiye gukorera.
Tanga igitekerezo