Tariki ya 20 Mutarama 2009 i Goma, umurwa mukuru w�Intara ya Kivu y�Amajyaruguru, ingabo z�u Rwanda (RDF) n�iza RD Congo (FARDC) zitangije ku mugaragaro igikorwa cyo kugaba ibitero byahawe izina ry�Igiswahili , �Umoja Wetu�, mu Kinyarwanda bisobanuye �Ugushyira hamwe kwacu�.
Icyo gikorwa cyangwa operasiyo cyari kigamije kurandura (burundu) imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw�u Rwanda na Congo harimo n�imaze imyaka irenga makumyabiri iri mu mashyamba ya Congo, ikaba yaravugwagaho guteza umutekano muke mu gice cy�urupfu.
Iyi operasiyo yamaze iminsi iri hagati ya 35 na 37 gusa, iyobowe na Gen. John Numbi. Bivugwa ko yarimo ingabo z�u Rwanda zigera ku 1500. Yakorewe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri teritwari zarimo ibirindiro bya FDLR nka Rutshuru bivuga ko Gen. Mudacumura yari aherereyemo, akaza gucika ibi bitero ndetse n’iya Masisi.
Muri operasiyo, hari abarwanyi b�imitwe nka Mai Mai bagiye barambitse intwaro. Byatangajwe ko abarwanyi 153 bishwe, 13 barakomereka, abagera kuri 37 barafatwa. Byavuzwe kandi ko abarwanyi ba FDLR n�imiryango yabo, bose bagera ku 5000 ibatahutse, baza mu Rwanda.
Mu mpera za Gashyantare 2009 ni bwo ingabo za RDF zavuye ku butaka bwa RD Congo ku mpamvu itashyizwe ahagaragara, Operasiyo Umoja Wetu irangira ityo kandi hari hakiri byinshi byo gukora kuri iyi mitwe yari ikibarizwa muri iki gihugu. Ntabwo iyi operasiyo yaranduye iyi mitwe burundu ariko mu gihe gito yamaze, yagerageje kuyica intege nk’uko byemejwe n’uruhande rw’u Rwanda na RD Congo.
�Umoja Wetu’ iyo igenda neza nk’uko byifuzwaga, yari guhindura umugani imitwe irimo FDLR, umutwe twavuga ko ari wari ukomeye kandi umaze igihe kinini mu burasirazuba bwa Congo. Uyu mutwe ugizwe na bamwe mu bahoze mu ngabo za mbere ku bwa Habyarimana Juvenal wabaye Umukuru w�Igihugu cy�u Rwanda, bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n�abinjijwemo ubwo bahungiraga muri Congo, ingabo za RPA (Inkotanyi) ubwo zari zimaze gufata igihugu.
Byavuzwe kenshi ko ingabo za Congo zananiwe kurandura imitwe irenze ijana iteza umutekano muke mu burasirazuba bw’ icyo gihugu; hakaba n�ubwo bamwe bavuze ko kubaho kw�imitwe yitwaje intwaro muri iki gice, ari ku bw�inyungu z�ibifi binini biri mu �nyanja� y�icyo gihugu, bati: �ushaka gusahura, yifuza ko haba akavuyo cyangwa akagateza.� Ibi ni ibikomeje kuvugwa n�ubu ngubu. Niba koko ari ubushobozi buke bwa FARDC hiyongeyeho n�ingabo za MONUC yahindutse MONUSCO, Operasiyo Umoja Wetu yari yongeye icyizere ko imitwe yaranduka burundu kuko imbaraga zari ziyongereye.
Kuranduka kw�iyi mitwe muri Operasiyo �Umoja Wetu� byari kuba mu buryo burenze bumwe: kurambika intwaro kw�iyi mitwe yaba iya Congo n�u Rwanda, kwicwa, gufatwa mpiri hakabaho kohereza aba barwanyi (abakomoka mu Rwanda) mu Rwanda, abakoze ibyaha birimo na jenoside, bagashyikirizwa ubutabera, ikindi mu gihe bishobotse, hakabaho isinywa ry�amasezerano y�amahoro hagati y�ibihugu n�imitwe yitwaje intwaro, ibintu bitajya bikunda kubaho.
Icyabaye nk�insinzi ku ruhande rw�u Rwanda, ni ugutahuka kw�umubare mwinshi w�abahoze ari abarwanyi ba FDLR mu bihe bitandukanye, bagiye bacumbikirwa mu ngando ya Mutobo mu karere ka Musanze, bigishwa uko bazabana n�abandi. Abenshi ubu bari mu miryango yabo, barashima iterambere bamaze kwigezaho n�igihugu muri rusange. Bagiye bavuga ko amashyamba ari mabi kandi ko imitwe yitwaje intwaro yibwira ko izafata igihugu, ari inzozi. Bashishikarije bagenzi babo gutahuka, bamwe barabikora, abandi barahira kutava mu mashyamba; bitewe n�uko bafite ubwoba ko bafungwa bazira ibyaha bakoze, abandi bitera akanyabugabo ko intego zabo bazazigeraho.
Muri icyo gihe, ubwo Operasiyo Umoja Wetu yahagaze, byatangajwe ko imitwe irimo FDLR yashegeshwe ku buryo ishobora no gusenyuka burundu, Gen. James Kabarebe wari ukiri Umugaba Mukuru w�Ingabo atangaza ko uyu mutwe utagifite ububasha bwo gutera u Rwanda ariko nyuma FDLR yongeye kwisuganya, yongera kumvikana igaba udutero mu duce tw�u Rwanda mu Ntara y�Uburengerazuba n�Amajyaruguru. Icyizere cy�uko iyi mitwe yacika mu burasirazuba bwa Congo cyarayoyotse n�ubwo tariki ya 30 Ukwakira FARDC batangije indi Operasiyo (Sokola 2) na yo ifite intego nk�iya Umoja Wetu. Intambwe imaze guterwa muri Sokola 2 irashimwa gusa haribazwa niba hatazongera kubaho kongera kwiremarema kw�imitwe bigaragara ko yashegeshwe, umutekano ugakomeza kuba inzozi mu ntara za Kivu zombi.
Tanga igitekerezo