Ubushakashatsi bwakozwe n�Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n�akarengane ishami ry�u Rwanda (TI-Rwanda) bugaragaza ko Urwego rw�Igihugu rw�Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi y�igihugu, Ishami ry�umutekano mu muhanda bari mu bigo bitanu bya mbere birangwamo ruswa.
Ubwo yamurikaga ubu bushakashatsi bwagaragazaga uko ruswa ihagaze mu Rwanda, Inzego za mbere eshanu ni: TVETs(12.80%), Traffic Police (12.40%), Urwego rw�abikorera (PSF) (9.90%), RIB (8.50%).
Ubu bushakashatsi bwiswe �Rwanda Bribery Index� bugaragaza ko izindi nzego zikurikirana ku buryo bukurikira: WASAC (6.40%), Ubuyobozi bw�ibanze(5.50), REG na sosiyete sivile(5.50) na RURA (5%).
Albert Kavatiri Rwego watangaje ibyavuye muri buriya bushakashatsi yavuze ko babukoreye ku bantu 2459. Muribo abagore bangana na 48.5% n�abagabo 51.5%, hakaba barabajijwe abantu 63.3% mu cyaro n�abo mu mujyi 36.7%.
Muri RIB, kuva yavanwa muri Polisi iakaba urwego rw�igenga, ruswa yavuye kuri 6% igera ku 8%.
RIB ngo yakiriye amafaranga yose hamwe angana Frw 6.755.000, bityo umuturage umwe akaba yaratanze impuzandengo ya Frw 85,030 ugeranyije. Amafaranga yose yatanzwe muri uru rwego rwa ruswa angana na 17.406.658.639.
Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko 70% by’abatswe ruswa, ari abaturage bo hasi binjiza amafranga ari munsi y’ibihumbi 30 ku kwezi.
Polisi yo mu muhanda nanone yari yaje imbere ku kwakira ruswa mu mwaka ushize n�ubwo kuri iyi nshuro hihishimirwa ko hari icyagabanyutse.
Gusa nanone ngo guhera muri 2016 ruswa igenda igabanyuka, gusa iracyagaragara mu gihugu n�ubwo hakomeje gushyirwaho ndetse no gukaza ingamba zo kuyihashya.
3 Ibitekerezo
birababaje Kuwa 03/12/19
muradushebeje kabisa
Subiza ⇾bimwe mu bigomba kubafasha ni ukugabanya iminsi yo gufunga, kubuza bene umuntu kujya aza kumureba, hakabaho abakozi batandukanye na ba OPJ bashinzwe kuvugana nabaturage, kubaha abavoka
gabiro Kuwa 03/12/19
nibyo kabisa, RIB, itangira gukora twari tuziko abanyarwanda babonye urwego rukora kinyamwuga! ubu mfite ibibazo natewe nayo kubera ruswa yari muri Dossier yange!
Subiza ⇾mugisha john Kuwa 04/12/19
17.406.658.639 y amagande?cg y u Rwanda? Umuturage azatera imbere ate? Ku mubare wababahijwe, birenze urugero, turamutse dufashe intara imwe gusa, haba garatanzwe ruswa ifite agaciro kakubaka ibindi bitaro bingana n ibya Fysal! Noneho tugiye kujya tuvuga tuti: nta ruswa nta butabera, nta terambere ku ba PSF, RIB,TRAFFIC,...?? oya, dufate ko iriya mibare ibeshyeho itatu ya mbere cg ya nyuma, ahari byatanga ixyizere xy iterambere rirambye ry umuturage! Murakoze TI-RWANDA. Mukora neza nka TGI GASABO!
Subiza ⇾Tanga igitekerezo