Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu karere ka Rwamagana rwataye muri yombi Mukandayisenga Saidati wahaga ruswa umugenzacyaha wayo.
RIB ivuga ko Mukandayisenga yatangaga ruswa kugira ngo umugenzacyaha arekure umugabo we n’umufatanyacyaha baregwa gucuruza ibiyobyabwenge nk’uko yabitangarije kuri Twitter.
Uyu mugenzacyaha ngo yanze ruswa maze afata Mukandayisenga, akaba abishimirwa ndetse na bagenzi be bagashishikarizwa kwanga no kuyirwanya.
Mukandayisenga Saidati ubu afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kigabiro iri muri aka karere mu gihe iperereza rigikomeje.
Iyi ni intambwe nziza RIB itangiye gutera nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (Transparent International Rwanda), bwiswe ’Rwanda Bribery Index 2018-2019’ bukaba bwarashyize uru rwego ku mwanya wa kane mu zakiriye ruswa nyinshi muri uyu mwaka, ku kigero cy’ 8.5 %.
Ibigo by’imyuga n’ubumenyingiro (TVETs) ni byo byaje ku isonga mu kwimakaza ingeso ya ruswa ku kigero cya 12.8%, polisi yo mu muhanda iza ku mwanya wa kabiri ku kigero cya 12.4 %, urwego rw’abikorera rukurikiraho ku kigero cy’9.9%, na ho urwego rw’ubucamanza rwo rukaza ku mwanya wa gatanu ku kigero cy’8.3%.
Tanga igitekerezo