Rema Namakula uzwi ku izina rya Rema, yagaragarije umuryango we umukunzi we bagiye kubana akaramata nyuma yo kubyarana n’umuhanzi mugenzi we, Eddy Kenzo ariko urukundo rwabo ntirushinge imizi.
Rema yagaragarije ababyeyi be umukunzi we, Dr. Hamza Sebunya mu muhango wabereye iwabo mu rugo.
Uyu muhango wo gusaba witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byo muri Uganda birimo n’abashoramari.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda bikemeza ko uyu muhango wo gusabwa wagaragaje ku mugaragaro ko iby’urukundo rwa Rema na Kenzo rutakiriho.
Mu butumwa bw’urukundo Dr. Hamza yageneye Rema, yagize ati�Ndagukunda cyane kandi nzagukunda by’ibihe byose ntabwo nagukunze ku bw’indoro yawe ahubwo nagukunze ku bw’uko uri".
Kenzo yagaragaje ko yishimiye ubu bukwe bwabo bakoze mu muryango, bityo abifuriza ishya n’ihirwe.
Tanga igitekerezo