Abaturage bakora imirimo y�amaboko muri VUP mu Murenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango bakomeje kwibaza aho amafaranga bakatwa ku yo bakoreye mu mwaka ushize wa 2019 ajya, nk�aho mu yo bakatwa bavuga ko harimo n�ayo kugura imbunda yo gucunga umutekano wa Sacco bavuga ko bahora bakatwa n�ayo kubaka inyubako imaze igihe yaruzuye.
Umwe muri aba baturage ati: �Twebwe nk�abantu bo muri VUP dufite ikibazo. Badukata 1,800F, bakongera bakadukata 1,000F, ngo hari n�igihumbi gisigara kuri konte..icyo cyo ntabwo tuzi ikibazo cyacyo, noneho badukata n�ibihumbi 10 ngo by�inyubako ya Sacco, tukibaza tuti iyo nyubako y�ibihumbi 10 ntabwo ijya irangira?�
Mugenzi we nawe yagize ati: �Badukuyeho 1,800 twumva ngo n�icyo kugura imbunda. Ntituzi niba twebwe turi abasirikare ku buryo tugura imbunda. Ay�inyubako, ngo ni igihumbi badukuraho ariko ntituzi niba izo nyubako zituzura. Twe duhora twubaka buri munsi buri munsi. Ni iyi ya Sacoo baba batubwira.�
Aba baturage bakomeje kwivovotera amafaranga bakatwa, bibaza niba iyo mbunda bayigura buri munsi cyangwa inyubako ituzura, mu gihe nyamara inyubako ya Sacco ivugwa yuzuye kera ndetse inakorerwamo, bakibaza ahantu ayo mafaranga bakatwa ajya.
Undi muturage muri aba baganiriye na TV1 yakomeje agira ati: �Turi guhohoterwa cyane. Baraduhemba nabi bakata amafaranga twakoreye. Bakayatwara tutazi aho agiye. Amwe ni ay�imbunda, andi ni ay�umuzamu��
Aba baturage bibaza impamvu bakora ibyo bashinzwe nta mbunda bashyizweho bakabikora neza, ariko bajya guhembwa bagasanga umushahara barawumaze bawukata bagakeka ko ari ba gapita bayatwara.
Umucungamutungo wa Sacco Baturebereho, Nkeramihigo Martin, we avuga ko ayo mafaranga yose bakata bayumvikanyeho mu nteko rusange y�abanyamuryango.
Ati: �Inteko rusange rero niyo yateranye ishyiraho gahunda ijyanye no gucunga umutekano. Hafashwe ingamba ko buri Sacco yose igomba kurindwa ku buryo bw�umwuga. Ibyo byatumye twifashisha ISCO ifite imbunda ngo abe ari yo izajya iturindira umutekano. Ariko bitewe n�uko ubwo burinzi buhenze, �inteko rusange yarateranye, ibyigaho..isanga Sacco yonyine idashobora kubona amafaranga ishobora guhemba ISCO.�
Nkeramihigo yongeyeho ko basanze ibi byateza igihombo Sacco, maze abaturage ubwabo bakemera ko buri muntu �azajya atanga amafaranga 150 ku kwezi, akazajya akusanywa akongeranwa n�andi Sacco yabonye agafasha guhemba gucunga umutekano�
Ni mu gihe nyamara abaturage bo bavuga ko bakatwa amafaranga agera ku 1,800 babwirwa ko ari ayo kugura imbunda yo kurinda umutekano.
Ku kijyanye n�amafaranga y�inyubako, uyu mucungamutungo yagize ati: �Amafaranga y�inyubako nk�uko bari kubivuga ni umugabane�koperative abanyamuryango bose barareshya. Twubaka iyi nyubako ya Sacco, abanyamuryango ba koperative nibo bateranye bashyiraho umugabane buri munyamuryango azajya atanga, kugirango bashobore kubaka inyubako ya Sacco.�
Mu gihe uyu muyobozi adatangaza niba byibuze hari imyenda yafashwe mu kubaka iyi nyubako itarishyurwa bakaba bashaka kuyishyura, abaturage ntibumva impamvu bakomeje gukatwa amafaranga yo kuyubaka kandi yararangiye ndetse ikorerwamo.
Ibi bihabanye n’ibitangazwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko ayo mafaranga 150F ari ayo gucunga konti. Bwagize buti: "Ukuri ku byo abaturage bavuga ni uko ayo mafaranga ari "tenue de compte" (ayo gucunga konti) akurwa kuri konti ya buri munyamuryango. Inteko rusange yo kuwa 03/11/2016 ni yo yemeje 150F ku kwezi agakatirwa icyarimwe mu kwa 12 buri mwaka (150x12=1800)."
Ukuri ku byo aba baturage bavuga ni uko ayo mafaranga ari "tenue de compte"(ayo gucunga konti) akurwa kuri konti ya buri munyamuryango. Inteko rusange yo ku wa 3/11/2016 ni yo yemeje 150F ku kwezi agakatirwa icyarimwe mu kwa 12 buri mwaka ( 150x12=1800).
— Ruhango District (@RuhangoDistrict) January 20, 2020
Mu mafaranga yose aba baturage bakatwa bavuga ko ayo batagiraho ikibazo ari ay’ubwizigamire muri Ejo Heza nubwo na yo bavuga ko badasobanukiwe neza uburyo bayazigamiwemo. Ubuyobozi bw’iyi Sacco ariko buvuga ko uburyo bwo kuyabazigamiramo burimo kunozwa neza ku buryo mu minsi itaha bazabumenyeshwa.
Tanga igitekerezo