Bamwe mu baturage batishoboye bageze mu zabukuru bo mu Mudugudu w�Impala mu Kagari ka Kinazi mu Murenge wa Kinazi, ho mu Karere ka Ruhango mu Ntara y�Amajyepfo bavuga ko bamaze imyaka 7 bategereje inkunga y�ingoboka ariko amaso yaheze mu kirere.
Aba baturage bavuga ko bamaze iyi myaka bashyizwe ku rutonde rw�abagomba guhabwa inkunga y�ingoboka ndetse bagategekwa gufunguza amakonti muri SACCO bakaba barabikoze, ariko bakaba barayategereje amaso agahera mu kirere nka ya mabati.
Ubuyobozi bw�Umurenge wa Kinazi bwo buvuga ko aya makuru butari buyazi ariko bugiye kuyakurikirana.
Umwe muri aba baturage agira ati: �Ikibazo dufite abantu b�abasaza n�abakecuru nta mafaranga baduhaye y�ubukure kandi perezida yarayaduhaye.�
Undi nawe ati: �Bari baranyanditse mu mudugudu, ndetse njya no kubaza ko banyanditse bagomba kumpa inkunga y�ingoboka. Bukeye baratubwira ngo tugende kureba kuri mashine ko turimo. Ndagenda nsanga turimo. Ubwo rero none ubungubu, ndaho gutya, nta muntu tubana ngira, mba mu rugo njyenyine, n�akarima mfite ngahingirwa n�abakozi b�Imana�
Bamwe muri aba bavuga ko babayeho nabi nta bushobozi bafite ndetse n�udusambu bari bafite bagiye batugurisha kubera indwara .
�Twishobora se twari dufite iki? Ko nta bagabo tugira, n�udusambu twacu tukaba twaragurishije kubera indwara ziduhoraho za buri gihe buri gihe,� uyu ni undi mukecuru wavuganye na RadioTv1.
Bavuga ko iyo nkunga batayihawe mu gihe bari barasabwe no gufunguza konti muri Koperative Sacco Umurenge yagombaga kujya inyuzwamo iyi nkunga.
Bati: �kandi twarafunguje n�amakonti. Baratubwiye ngo tuyafunguze bayaduhe tukayabura. Hashize nk�imyaka irindwi. Iyo tubajije batubwira ko amafaranga yacu ataraza.�
Undi nawe akomeza agira ati: �Twafunguje konti�hashize nk�imyaka irindwi, ariko na mukecuru nawe yari yarayifunguje , ariko aherutse kwitaba Imana mu kwa kane, nawe ayo mafaranga akiyabaza.�
Undi we avuga ko yigeze no guhabwa iyo nkunga rimwe ariko yasubirayo bakamubwira ko atakirimo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w�Umurenge wa Kinazi, Nsanzabandi Pascal , avuga ko iki kibazo ari amakuru mashya kuri we, ariko agasaba abagifite kwegera ubuyobozi bakagishakira igisubizo.
Yagize ati: �Ayo makuru ko ari mashyashya kuri njyewe se! No mu minsi ishize duherutse kuvugurura urutonde rw�abahabwa inkunga y�ingoboka, icyo kibazo ntacyo twigeze twumva ngo tumenye wenda niba ari bo twaheraho,�
Yakomeje agira ati: �Babwiwe n�umurenge gufunguza konti? Kuko kujya mu nkunga y�ingoboka ni ibintu biri �automatique� nta n�ubwo ari n�umurenge ubigena cyangwa runaka.�
Avuga ko iyo amakuru yo mu byiciro by�ubudehe agiye agahura n�imyaka y�uwo mugenerwabikorwa hahita hagaragara urutonde rw�abakwiye iyo nkunga y�ingoboka cyangwa abashobora gutoranywamo abazayihabwa.
Ati: �Nabasaba njye ko bagera ku murenge tukabafasha kureba ikibazo kirimo umwe ku wundi.�
Si ubwa mbere hirya no hino mu gihugu abahabwa inkunga y�ingoboka bijujutira ko badahabwa iyi nkunga nk�abandi, aho rimwe na rimwe banavuga ko mu kuyitanga habamo ruswa n�ikimenyane
Tanga igitekerezo