Abaturage bo mu Murenge wa Runda mu Kagari ka Muganza mu mudugudu wa Rubona mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko babangamiwe n�imbwa z�ibihomora zibatangira kuva saa Kumi n�ebyiri z�umugoroba bigatuma nta muturage usohoka iyo izi saha zigeze.
Aba baturage bagaragaza ko nta wasiga n�itungo hanze ku manywa kuko izo mbwa ziza zikonona mu ngo zabo, bavuga ko ahanini zikururwa n�ibagiro riri hafi y�amazu yabo ridasakaye.
Bagasaba ko inzego z�umutekano zabakiza izi mbwa kuko zituma batagira ubwisanzure.
Costasia Yankurije aragira ati �Guhera saa kumi n�ebyiri z�umugoroba nta muntu ujya hanze, kubera izo mbwa ziba ziri aho zisakuza, abafite amatungo bayashyira mu nzu mbere y�uko saa kumi n�ebyiri zigera. Rwose bashakisha ukuntu izo mbwa bagenzura ukuntu bazikura inaha pe.�
Mukambayire Vestina ati: �Imbwa ziza zikurikiye ibagiro riri hafi aha, zarangiza zigatega abantu zigashaka no kubarya guhera mu masaha y�umugoroba, saa kumi n�imwe saa kumi n�ebyiri, muri make nta bwisanzure tubona.��
Moses Kwizera�Nkanjye uhura na zo iyo ngenda n�ijoro ni nini cyane kandi usanga ari nyinshi, ntituramenya aho ziba zaturutse, tukaba twasaba ko inzego z�umutekano zazidukiza kuko biri mu nshingano zabo kumva ibibazo byacu.��
Umuyobozi w�Umurenge wa Runda, Rafiki Mwizerwa, ku murongo wa telefone avugana na Flash Fm, dukesha iyi nkuru, yavuze ko iyo ikibazo cy�imbwa ziteza umutekano muke kigaragaye, hari imiti bazitera bafatanyije n�inzego z�umutekano.
Yagize ati �Muri rusange tugira ikibazo cy�imbwa zizerera, iyo zigaragaye dukorana n�abaturage kuko tugira umuti uzitega. Iyo byagaragaye dufatanya n�inzego z�umutekano na Polisi tukazitega.�
�
Ni ikibazo abaturage bagaragaza ko kimaze hafi imyaka ibiri, aho ngo bakigejeje ku buyobozi bukababwira ko buzagikemura bakaba barategereje barahebye.
Tanga igitekerezo