Bamwe mu baturage b�akarere ka Rusizi bavuga ko hari uburenganzira bavutswa kubera kutabumenya, nk�igihe bakwa ruswa na bamwe mu bayobozi kugira ngo bahabwe ibyo bafitiye uburenganzira, igihe bahabwa serivisi zitanoze cyangwa abagombaga kuzibaha bakabarerega, n�ibindi, ubuyobozi bukavuga ko hagombye gukorwa ibishoboka byose buri muturage akamenya ibyo afitiye uburenganzira n�inshingano afite mu kubahiriza ubw�abandi, rukaba ari uruhare bwa buri muyobozi.
Byagarutsweho mu biganiro byahuje bamwe mu bayobozi barebwa bn�iyubahirizwa ry�uburenganzira bwa muntu mu ngeri zose muri aka karere byateguwe n�umuryango Strive foundation Rwanda, hagamijwe kubasobanurira ibijyanye n�imyanzuro 50 ijyanye n�iyubahirizwa ry�uburenganzira bwa muntu uRwanda rwashyizeho umukono, aho igeze ishyirwa mu bikorwa n�ingorane zaba zirimo.
Nk�uko Bwiza.com yabitangarijwe na Rusanganwa Eug�ne, umujyanama wa Visi perezida w�urukiko rw�ikirenga akaba n�impuguke mu byerekeranye n�uburenganzira bwa muntu,ngo muri rusange u Rwanda rushimwa mu rwego mpuzamahanga uburyo rubwubahiriza n�uko rukora ibishoboka byose ngo buri muturage abeho neza, nk�aho buri mwana wese agomba kwiga, buri muturage wese akaba agomba kuvurwa igihe yarwaye, mu bukungu gahunda ya girinka ikaba igomba kugera kuri buri wese, buri muturage agahabwa ibyo afitiye uburenganzira atabigeretseho amafaranga,n�ibindi nubwo urugedo ruba ngo rukiri rurerure.
Rusanganwa Eug�ne,impuguke mu by’uburenganzira bwa muntu avuga ko hari byinshi uRwanda rukinoza ngo ubwo burenganzira burusheho kubahirizwa
Avuga ariko ko nubwo ruba rushimwa, hari ibiba bigomba gukorwa mu baturage bya buri munsi byo kubasobanurira uburenganzira bwabo n�ibyo bemererwa n�amategeko, urenganye akagira uburyo arenganurwamo n�udashoboye kwiburanira bibaye ngombwa agafashwa ari yo mpamvu hanashyizweho inzu y�ubufasha mu by�amategeko( MAJ) kugira ngo urenganye adafite ubushobozi afashwe mu nkiko arenganurwe cyangwa agirwe indi nama nta kiguzi atanze.
Ati��Hari isuzuma rikorwa buri myaka 4 ku bijyanye n�iyubahirizwa ry�uburenganzira bwa muntu,rigakorwa n�urwego rw�umuryango w�abibumbye rureba ibijyanye n�uburenganzira bwa muntu,rigakorerwa ibihugu byose biwugize bireba uko bwubahirizwa,mu Rwanda bikaba bigenda neza ariko hari ibigomba kugenda binozwa nk�uko raporo y�urwo rwego iba yabigaragaje kugira ngo burusheho kubahirizwa,buri wese amenye ibyo agomba undi n�ugize ikimubangamira arenganuwe.��
Avuga ariko ko hari bamwe mu baturage bashobora kuvutswa cyangwa kwivutsa uburenganzira bwabo kubera kutabusobanukirwa, kuganira n�abayobozi n�abaturage mu nzego zose bikaba ari ngombwa,kugira ngo amasezerano mpuzamahanga igihugu gisinya muri urwo rwego amenyekane,hanakurikiranweuburyo ashyirwa mu bikorwa kugira ngo n�ibyo abaturage bagenerwa bibe ari byo bakeneye koko kandi babigizemo uruhare.
Rubagumya A ntoine,umukozi wa Minisiteri y�ubutabera uyobora inzu y�ubufasha mu by�amategeko muri aka karere avuga ko hari aho abaturage bagihohoterwa cyangwa bahohoterana,cyane cyane nko mu miryango kubera kudasobanukirwa uburenganzira bwabo,ari yo mpamvu n�ubuvugizi no kurushaho kwegera abaturage ari ngombwa.
Ati�� twafashe ingamba zo kumanuka tukarushaho kwegera abaturage,tukumva ingorane bafite kubibazitira mu iterambere, tukumva niba nta we ubaka ruswa ngo abahe ibyo bafitiye uburenganzira, uko ugize ikibazo ababishinzwe bagikemura n�ibindi kuko igihe umuturage adatekanye n�umuyobozi atajya aho ngo avuge ngo aretakanye.��
Umuyobozi w�ishami ry�imiyborere myiza muri aka karere Muganga Alain Emmanuel asaba abaturage kudahishira abashaka kubavutsa uburenganzira ubwo ari bwo bwose, nubwo yaba ari umuyobozi we akabigeza ku bamukuriye kugira ngo ibikibangamiye abaturage bibashe kumenyekana, izo nzitizi zose zikurweho, buri wese aharanire kwiteza imbere atagize na kimwe kimukoma mu nkokora.
Tanga igitekerezo