Abaturage b�Imirenge ya Butare,Gikundamvura, Nyakabuye,Gitambi, Muganza na Bugarama mu karere ka Rusizi baratabaza akarere, Minisiteri y�ubuzima n�iy�ibikorwa remezo kubera kutabasha kugera byoroshye ku bitaro bya Mibilizi kwivuza kuko umuhanda Mashesha-Mibilizi wabafashaga kuhagera ugiye gucikamo kabiri,kugeza ubu akaba nta modoka ishobora kuwunyuramo n�abamotari batangiye kuwanga kugera ku bitaro bikaba ari iby�umugabo bigasiba undi.
Uyu muhanda wavuzwe igihe kirekire ndetse n�abayobozi banyuranye bayoboye aka karere n�iyi ntara y�uburengerazuba bakaba baragiye bizeza abaturage ikorwa ryawo bigahera mu magambo gusa kugeza n�aho babasabye kutazongera kuwubabwiraho amadisikuru yo kubabeshya ahubwo bawukora, ubu noneho baravuga ko utakiri nyabagendwa kuko hasigaye gato ngo ucikemo kabiri, kugeza umurwayi ku bitaro bya Mibilizi uvuye ku kigo nderabuzima cya Mashesha bigasaba gukora ibilometero birenga 50 uciye mu muhanda Kamembe-Rusizi,kandi ubundi bitagombye kurenga 15.
<doc1477|center>
Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo mu murenge wa Butare bo bavuga ko bahakubitikiye kuko kugira ngo imbangukiragutabara izave ku bitaro bya Mibilizi ibagereho igiye kuzanayo umurwayi izengurutse uwo muhanda ishobora no gusanga yanogotse cyangwa umugore uri kunda yahwanye na yo,aba,kimwe n�abo mu yindi mirenge ikoresha uriya muhanda bagasaba ikorwa ryawo ryihuse aho kubahoza mu mareshyamugeni.
Ndizeye Judith utuye mu murenge wa Gitambi yabwiye Bwiza.com ati�� Sinzi niba hari umuyobozi muri MINISANTE wari bwa manuke ari nk�igihe cy�imvura ngo aze kureba agahinda kacu kuko kavuzwe igihe kandi twabuze ukemura iki kibazo,ariko noneho ubu biraturenze kuko nta modoka ishobora kuhanyura,moto kugenda no kugaruka ni amafaranga 6000 kandi ntizicyemera kuhanyurana umurwayi kuko zishobora no kumutura mu mugezi aho umuhanda wacikiye, nk�umugore uri kunda we ntaba azi niba apfa cyangwa akira igihe ku kigo nderabuzima bamwohereje ku bitaro.��
Mugenzi we Mukamunazi Josepha,na we ati�� Turahangayitse cyane kuko nk�umwaka ushize,umuturanyi wanjye mu mudugudu wa Nyakivomero mu kagari ka Mashesha yishwe n�inda,apfana n�uwo yari atwite kuko yageze ku kigo nderabuzima cya Mashesha bisaba ko ajyanwa ku bitaro bya Mibilizi,kubera kumuzengurukana kure bamugejejeyo yapfanye n�uwo yari agiye kubyara. Iyo uno muhanda uza kuba ukoze aba yaragezeyo mu minota itarenga 30 akabanaho n�umwana we. Tekereza rero nk�abava za Nyabitimbo na Nyakabuye imibabaro bagira.��
<doc1478|center>
Umuyobozi w�ikigo nderabuzima cya Mashesha,Ndagijimana Gervais avuga ko ari ikibazo gikomeye cyane kuko kugira umuhanda mubi gutyo mu gihe ibigo nderabuzima byo muri iriya mirenge byose nta na kimwe gifite ingobyi y�abarwayi igomba kuva ku bitaro,hari n�igihe itumizwa mu gitondo ikahagera nimugoroba,ikazengurukana umurwayi cyangwa umugore uri kunda akahagera ari uwo gupfa ari ikibazo inzego zibishinzwe zikwiye guhagurukira byihutirwa.
Umuyobozi w�aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y�abaturage,Nsigaye Emmanuel,avuga ko n�akarere uyu muhanda ugahangayikishije cyane, cyane ko wavuzwe kenshi n�abayobozi bizeza abaturage kuwukora ntukorwe, ariko ko inyigo yawo yakozwe,mu ngengo y�imari y�umwaka utaha ukazatsindagirwa neza ukabasha kuba nyabagendwa.
Ati�� Ni umuhanda ufatiye runini abaturage b�akarere kose kandi si ku kwivuza gusa kuko kariya gace karera cyane umusaruro ugapfa ubusa kubera kubura uko ugera ku masoko, twari twateganije miliyoni 300 zo kuwukora dusanga ntacyo zamara, ku bufatanye n�ikigo cy�igihugu cy�imihanda( RTDA) uriya uri mu y�ingenzi mu karere uzakorwa byihutirwa mu ngengo y�imari 2020-2021.��
Uyu muhanda w�ibilometero 15 ubuyobozi bw�aka karere buvuga ko gushyirwamo kaburimbo byatwara miliyari 24 z�amanyarwanda kandi atahita aboneka, ariko mu gukura bariya baturage mu bwingunge no gupfa kw�ababyeyi bajya kubyara waba utsindagiwe mu gihe n�ubwo bushobozi bundi bugishakishwa.
Tanga igitekerezo