Nubwo ubuyobozi bw�akarere ka Rusizi buvuga ko hari byinshi bimaze gukorwa mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola, bamwe mu bayobozi mu nzego ziganwa n�abaturage benshi n�abahura n�abaturage benshi mu kazi kabo ka buri munsi muri aka karere bagaragaza ko nta makuru menshi bafite kuri iki cyorezo uretse kubona hari abo mu nzego z�ubuganga bapima abajya cyangwa abava muri RDC, bagasaba ko habaho uburyo aya makuru akwira mu nzego nyinshi kuko hari abataramenya icyo bakorera abo bahura na bo muri uru rwego.
Ni zimwe mu mpungenge zagaragajwe n�abayobozi batandukanye mu biganiro byateguwe n�ubuyobozi bw�aka karere ku bufatanye n�umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira ( IOM),bigahuza abahagarariye inzego zimwe na zimwe muri aka karere, nka gereza ya Rusizi,inzego z�umutekano, izishinzwe abinjira n�abasohoka,iz�ubuzima, iz�ubutabera,abagize njyanama y�akarere n�abandi, aho byagaragaye ko na bo ubwabo hari byinshi badasobanukiwe kuri iki cyorezo n�icyo bakorera abaturage babagana mu rwego rwo kugikumira, cyane cyane ko bamwe bavuga ko nta n�ingengo y�imari bateganirije uru rwego kandi hari byinshi bibareba.
Ikindi cyagaragaye ni uko hari hamwe mu nzira zitemewe zinyurano abava n�abajya mu gihugu cy�abaturanyi cya RDC cyagaragayemo iki cyorezo mu minsi ishize,hakaba impungenge ko abahanyura bashobora kukizana kuko badasuzumwa mbere yo kuva cyangwa kujyayo, ubumenyi buke ku baturage b�imirenge ya Mururu, Gihundwe,Kamembe,Nyakarenzo n�indi yorohereza urujya n�uruza rw�abaturage b�ibihugu byombi kuri iki cyorezo, kuba hari ahatagira ibikoresho by�isuku nka kandagira ukarabe n�ibindi kandi hahora abantu benshi, izi mpungenge zose zikaba zifitwe n�abaturage n�ubuyobozi.
Aganira na Bwiza.com nyuma yo gusobanurirwa byimbitse iki cyorezo n�ububi bwacyo, perezida w�urukiko rwisumbuye rwa Rusizi Twgiramungu F�licien,yavuze ko mu rukiko abereye perezida n�inkiko 3 z�ibanze ziri mu ifasi yarwo baganwa na benshi cyane barimo abanyarwanda n�abanyamahanga barimo na benshi baturuka muri RDC, nyamara bakaba badafite amakuru ahagije kuri iki cyorezo, n�ingengo y�imari yabo itari yaragize icyo ibiteganyaho ikaba itatuma hari icyo bakora kirinda ababagana.
Ati�� ntitubona amakuru ahagije kuri iki cyorezo kandi duhura n�abaturage benshi baturuka hirya no hino harimo n�abava aho muri RDC kuko na bo bagira imanza hano cyangwa bagaherekeza abazifite, kandi uburyo batubwiye bwo kwirinda ntabwo dufite. Nta kandagira ukarabe tugira cyangwa ubundi buryo kuko nta ngengo y�imari tubifitiye n�amakuru numviye aha ntayo twari dufite kandi ni ikibazo gikomeye cyane.��
Yarakomeje ati�� akarere gakwiye gushaka ingengo y�imari yadufasha mu bikorwa nk�ibi ariko turanavugana n�abayobozi bacu mu nzego zo hejuru turebe icyakorwa kuko natwedusanze ari ikibazo gikomeye cyane kuba ntacyo dukora ngo twirinde turinde n�abatugana.��
Umuyobozi wa gereza nkuru ya Rusizi Spt Pierre Damien Iyamuremye, avuga ko nyuma yo kubona amakuru kuri iki cyorezo,bashyizeho ingamba zihagije z�isuku no kugikumira ku buryo bo nta mpungenge zihari ko cyabinjirana, agasaba ko amakuru kuri cyo bahora bayahabwa n�ababishinzwe,kugira ngo bamenye ingamba bagenda bafata hakurikijwe uko bayahabwa.
Impungenge z�amakuru nkene kuri iki cyorezo zanagaragajwe n�abajyanama muri njyanama y�aka karere, aho bamwe bavuze ko ubumenyi bwabo bugarukira kukubona bapimwa gusa ku mupaka, kwerekwa aho bakaraba ku nzego zimwe na zimwe z�ubuyobozi na bwo bamwe mu baturage ntibakarabe, ibiganiro ku maradiyo na byo bitari byinshi n�inyandiko zimwe ku byapa zibivugaho ariko batari bakiziho byinshi, bagasaba ko ubukangurambaga bwimbitse bwakwibanda cyane cyane mu baturiye imipaka na kiriya gihugu cyagaragayemo.
Umuyobozi w�aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y�abaturage,Nsigaye Emmanuel, yabwiye Bwiza.com ko izi mpungenge bazibonye,ari yo mpamvu bifashishije IOM kugira ngo abayobozi batandukanye bahugurwe, buri wese akore ibishoboka ngo iki cyorezo gikumirwe, akavuga ko hashyizweho n�uburyo bwo guhora basangira ayo makuru, n�abaturage bagasabwa kwirinda inzira zose zabakururira iki cyorezo n�ugize andi makuru akayatanga hakiri kare.
Tanga igitekerezo