Abaturage b�umurenge wa Muganza no mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi , nyuma y�imyaka 9 imashini nyinshi zihinga zihageze ngo zunganire abaturage mu buhinzi bwa kijyambere, zikomeje kwangirikira ku biro by�umurenge wa Muganza, izi mashini zarubakiwe inzu abaturage bavuga ko yagombaga kubakirwa nibura utishoboye muri bo, izi mashini zifite n�abazirinda umutekano bishyurwa na Leta, ibi byose abayobozi muri Rusizi bavuga ko batabizi , bakaba bagiye kubiganiraho na MINAGRI.
Izi mashini zabanje kumara imyaka irenga 5 zinyagirirwa ku biro by�uyu murenge, abaturage bakavuga ko ubuyobozi bwabonye biteye isoni n�agahinda kubona umutungo wa Leta wangirika gutyo bukazubakira inzu nini zikusanyirizwamo aho gukora icyo bazizaniye cyangwa ngo zijyanwe aho zishobora gutanga umusaruro, izi mashini zubakiwe ahihishe ku buryo nta wagera kuri ibi biro y�umurenge ngo apfe kuzibona. Abayobozi Bwiza.com yabajije uhereye ku murenge kugeza ku karere, bose bavuze ko batazi ibyazo neza, bamwe bakavuga ko byabazwa MINAGRI, abandi ngo bagiye kubikurikirana neza bamenye ibyazo, abandi bagaceceka, undi avuga ko arwaye twabaza undi, kugeza n�ubu ibyazo nta muyobozi n�umwe ubisobanura neza.
Gitifu w�umurenge wa Muganza, Ngirabatware James utahamaze igihe kinini avuga ko akurikije amakuru ahabwa n�abaturage, ngo zahazanywe n�umushinga wa RSSP wakoreraga muri MINAGRI muri 2011, zije gufasha abahinzi kuva mu buhinzi bwa gakondo bagana ubwa kijyambere no kongera umusaruro mu bice by�i musozi, zihamaze igihe ngo biza kugaragara ko zidashobora kuhakora kubera ubutaka bw�abaturage butatanye kandi ubunini ari igishanga cy�umuceri cya Bugarama nyamara ntihazanwe izikora mu gishanga ari zo zari zikenewe cyane hakazanwa izidakenewe.
Izi mashini kandi ngo ntizashoboraga guhinga mu gishanga, hakaba n�ikibazo cy�uko zahazanywe nta n�umwe waho uzi kuzikoresha, nyuma yo guhugura abazikoresha ngo baza gusanga aho kuzikoresha ari ho hari ikibazo, hakaba hari izagombaga guhinga izindi zigatwara umusaruro, abaturage bakavuga ko bahabonaga izigera kuri 12, uyu muyobozi we akavuga ko nta muyobozi n�umwe mu bari bahari icyo gihe uvuga umubare wazo nyirizina.
Ati�� amakuru yazo nyayo jye ntayo mfite kuko nyumva kwinshi, mwayabaza ku karere, gusa numva ko zimwe zagombaga guhabwa amakoperative, izindi zigahabwa abahinzi ku giti cyabo, gusa numva ko ngo zaje zigahinga hato ibyakurikiyeho nanjye simbizi.��
Abajijwe niba we atabona ko kiriya ari igihombo kuri Leta no ku baturage n�impamvu zitasubijwe aho zaturutse ngo zibe zakora ahandi mu gihugu ahubwo zikubakirwa inzu zigatura ari na ko zigenda zangirika uko umwaka utashye, ati�� aho ziri zarubakiwe ntizinyagirwa, zifite n�abazicungira umutekano babihemberwa ariko kuba zidakora cyo ni ikibazo gikomeye, MINAGRI ni yo ikwiye kwiga ibyazo, gufatwa nk�igihombo byo ntawabihakana ariko buriya ababishinzwe bazi impamvu zabyo.��
Uyu muyobozi avuga ko imashini bifuza ari izihinga mu gishanga cy�umuceri kandi ngo nta n�imwe yigeze ihazanwa, uretse iyahazanywe ku wa 8 Mutarama uyu mwaka na RAB ngo izanywe mu igerageza, kugira ngo amakoperative azabishobora azigurire izindi nka yo azifashishe muri ubwo buhinzi, abahinga umuceri baracyahinga bya gakondo, ari yo mpamvu ngo n�umusaruro uboneka wakwiyongera baramutse bafite imashini zihinga zikanasarura neza,ngo byaba akarusho aho kuzanirwa izangirikira ku biro by�umurenge.
Bamwe mu baturage babajijwe na Bwiza.com bagize bati�� kuzubakira aho tutabona ni uko buri muturage wese wazaga hano yibazaga ibyazo. Ko bavuga ngo abayobozi bajye bagira ibyo babazwa, nk�izi mashini igihombo cyazo kizabazwa nde? Ese ko dufite abatagira aho baba ariya mabati azubakiye ntiyagombaga kubakira nibura umuturage umwe utishoboye? Ni byo twifuza ko ubuyobozi bw�akarere budusobanurira kuko niba Leta izi ko yatwoherereje imashini ziri gukora zitanga umusaruro, zikaba ziryamye hariya hasohoka n�andi mafaranga ariha abacungira umutekano, twumva atari uko umutungo wa Leta wagombye gukoreshwa rwose.��
Bwiza.com yashatse kumenya icyo ku karere bazivugaho, umuyobozi w�ishami ry�ubuhinzi, Ntampaka Gonzag avuga ko arwaye ntacyo yakivugaho ko twabaza uwayiyoboraga icyo giye Bayizere Alice na we ushinzwe ubuhinzi ku karere ubu, inshuro nyinshi telefoni ye ntiyayitaba, umuyobozi w�akarere wungirije ushinzwe iterambere ry�ubukungu, Kankindi L�oncie unazifite mu nshingano na we kuboneka ngo agire icyo abivugaho byagorana kugeza igihe iyi nkuru yandikwaga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w�aka karere, Mushimiyimana Ephrem, yabwiye Bwiza.com ko yageze muri aka karere muri 2015 ariko na we atazi ibyazo, gusa ko gukomeza kwangirikira hariya atari byiza, ko bagiye kuganira na MINAGRI barebe niba zikiri nzima, zitahava zikajyanwa aho zitanga umusaruro.
Umuyobozi w�aka karere Kayumba Ephrem na we yavuze ko nta byazo azi ariko ko agiye kubikurikirana akamenya ukuri kwabyo kuko yari ataranazibona, bivuze ko n�amafaranga zatwaye muri aba bayobozi bose ntawe uyazi.
3 Ibitekerezo
HITAMUNGU JEAN DAMASCENE Kuwa 20/01/20
IZI MASHINI BAZITA POITULAT (SOMA PUWATILA) NDAZIZI NI NZIZA K’UMUHINZI KUKO ZIKORA IBINTU BYINSHI, URUGERO ZIRARIMA AMASINDE ,ZIGASANZA,ZITWARA IFUMBIRE KU MASAMBU ZIYIKUYE MU BIMPOTERI ,ZITWARA UMUSARURU YABA UTUNGANYIJWE NUDATUNGANIJWE ZOROSHYA KWAHIRIRA AMATUNGO UBWATSI,ZITWARA N’IBIKORESHO BITANDUKANYE BY’UBUHINZI ,NAGEZE RUSIZI MBONA UKO HATEYE RWOSE NTAHO ZAKORESHWA HAHARI N’AHAHARI NABONYE ARI HATO CYANE ,MUZAZOHEREZE I BURASIRAZUBA KUKO UMUTURAGE WA KIREHE,BUGESERA ,NYAGATARE ,NGOMA ,KAYONZA NA RWAMAGAN BARAZIREBA BAKAMIRA AMAZI KUKO TURAZIZI CYANE NDETSE NO KUZIKORESHA RWOSE AHO KUGIRA NGO ZIBORERE HARIYA NATANGA INAMA YO KUZOHEREZA I BURASIRAZUBA N’AHO ABAYOBOZI KWIGIRA BA NTIBINDEBA BYARARANGIYE KUKO BAVUGUTIWE UMUTI USHARIRA, NK’AHA JYE NABIBAZA USHINZWE UBUHINZI MU KARERE NO MU MURENGE MBERE YO KUBIBAZA MEYOR NA E/S W’UMURENGE N’UBWO NABO BIBAREBA KU IKUBITIRO
Subiza ⇾gakuba Kuwa 21/01/20
ABABISHINZWE BIVUGA KO BADAKORA INSHINGANO ZABO KUVA KULI MEYA KUGEZA KUBASHINZWE UBUHIINZI BAVANWE HO NDETSE NAHANDI KUKO SI AHO GUSA ZIBORERA HALI NA HALI IMASHINI ZIBUMBA AMATAFARI ZITAKORESHEJWE ABASHINZWE IMITURURIRE ITERAMBERE NABO AHO BIRUNZE BAGENDE ICYO NICYO GISUBIZO CYO NYINE KIZATUMA NABANDI BAKORA IBYO BASHINZWE*
Subiza ⇾gakuba Kuwa 21/01/20
ABABISHINZWE BIVUGA KO BADAKORA INSHINGANO ZABO KUVA KULI MEYA KUGEZA KUBASHINZWE UBUHIINZI BAVANWE HO NDETSE NAHANDI KUKO SI AHO GUSA ZIBORERA HALI NA HALI IMASHINI ZIBUMBA AMATAFARI ZITAKORESHEJWE ABASHINZWE IMITURURIRE ITERAMBERE NABO AHO BIRUNZE BAGENDE ICYO NICYO GISUBIZO CYO NYINE KIZATUMA NABANDI BAKORA IBYO BASHINZWE*
Subiza ⇾Tanga igitekerezo