Abahinzi b�icyayi barenga 4000, bibumbiye muri koperative The villageois UMACYAGI ikorera mu mirenge imwe y�akarere ka Rusizi n�iy�aka Nyamasheke, bakomeje kubigenderamo biturutse kukuba uruganda rwa Shagasha rwitana ba mwana na SACCO aba bahinzi bahemberwamo ,bikabashyira mu bukene kubera kudahemberwa igihe amafaranga yabo, bayoberwa aho bipfira.
Mu nama y�inteko rusange y�iyi koperative The villageois UMACYAGI yateranye ku wa 14 Ugushyingo n�uruganda ruhagarariwe, iki kibazo cyagarutsweho kinafata umwanya muremure cyane, uruganda ruvuga ko amafaranga ruyohereza kare bigapfira muri SACCO y�aba bahinzi iyatinza, ubuyobozi bwa SACCO na bwo bugashinja uruganda kuyatinza cyangwa bukohereza amalisiti gusa amafaranga akaza atinze kandi ngo hari igihe ataza ahuye n�amalisiti yoherejwe SACCO Tea Shagasha ikahahombera.
Ibi ariko abahagarariye abahinzi bakavuga ko aho bipfira hose harebwa byihutirwa bigakemuka vuba abahinzi ntibakomeze kuhagwa.
Baganira na Bwiza.com, bamwe muri bo bavuze ko mbere bagemuraga amababi y�icyayi kibisi muri uru ruganda rwa Shagasha nk�uko bisanzwe bakishyurwa nyuma y�iminsi 15, ngo byabateraga ibibazo byinshi birimo kutabasha gukemurira igihe ibibazo bafite, bamwe muri bo bagashukwa n�abamamyi babaguriraga kuri make , umuhinzi agataha uko yagahinze.
Ngo uruganda n�iyi koperative ndetse n�iya COOPTHE Shagasha yose akorana na rwo, baje gusanga bitakomeza gutya kuko n�uruganda rwahahomberaga cyane , icyayi bahazana kitari kikimeze neza banagisoroma birozonga kigasigara mu mirima, bamwe banatangiye kwihingiramo indi myaka kubera kubona ntacyo kibamariye, umwaka ushize bafatira hamwe umwanzuro wo kujya babahemba buri minsi 10.
Aba bahinzi bavuga ko icyo cyemezo bacyishimiye cyane, cyane cyane ko cyahise kinakoma imbere abo bamamyi babunamagaho, nyamara ngo nticyamaze kabiri, mu mezi make cyane ya minsi bavuganye yatangiye kujya irenga bongera kwisanga mu buzima bujya kumera nk�ubwambere.
Murekatete Valentine umwe muri bo ati�� bicare barebere hamwe aho bipfira bakemure ikibazo vuba kuko uko kwitana ba mwana ntacyo bitumarira twe ahubwo birakomeza kuduhombya, kuko niba bariyemeje kuduha amafaranga buri minsi 10 hari ibibazo bashakaga gukemura, kutabyubahiriza n�ubundi byazatugarura muri bya.��
Umucungamutungo w�iyi SACCO, Bibemo JMV,avuga ko ikibazo kiri mu ruganda kuko bo baba biteguye guha abahinzi amafaranga yabo igihe cyose abagezeho ariko ko kohereza amalisiti amafaranga akiri mu nzira bagatangira guhemba, ya mafaranga yaza bagasanga ni make kuruta agaragara ku malisiti bakajya mu gihombo, basanze ngo bakwiye kubyitondera bagahemba batinze ariko batikururira ibihomba batazashobora gusobanura.
Ati�� ibyo mvuga byatubayeho kuko mbere bigitangira amafaranga yazaga neza rwose ariko uko iminsi yicuma bagiye bayaduha batinze bigatuma n�abahinzi abageraho atinze. Hari n�ukwezi amalisiti yaje mbere duhemba abahinzi, amafaranga atugezeho dusanga ni make ugereranije n�ayari ku malisiti twahembye, batubwira ko bazayadusubiza ariko na n�ubu twarayabuze. Ubwo se azishyurwa na nde? Twe twiteguye guha abahinzi amafaranga yabo igihe cyose yatugereraho igihe rwose nta kibazo dufite.��
Rugamba Innocent ushinzwe ibikorwa by�uruganda mu mirima y�icyayi muri aya makoperative yombi, avuga ko ikibazo kitari mu ruganda ahubwo kiri muri SACCO kuko hari izindi SACCO zisanzwe z�imirenge zidafite icyo kibazo kandi amafaranga abahemba bose aturuka hamwe, bakaba baranasabye abahagarariye aba bahinzi kwegera iyi SACCO ikagikemura,akizeza ko bagiye kongera kureba aho bipfira abahinzi bakarenganurwa.
Umuyobozi wa The Villageois UMACYAGI, Munyaneza Patrice, avuga ko cyazanywe mu nteko rusange y�abahinzi ngo harebwe uburemere bwacyo gishakirwe umuti wihuse, na we akavuga ko iyi SACCO ari yo ifite ikibazo,ariko ko bagiye gushaka uburyo bwo kugikemura byihuse bafatanije n�abo bireba bose.
Tanga igitekerezo