Umuyobozi w�akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Em�rence avuga ko inzego zose mu karere ayoboye zashishikarijwe bihagije gukorana neza n�itangazamakuru, akavuga ko yishimira urwego iyi mikoranire iriho kuko ngo nta munyamakuru uramubwira ko yashatse amakuru muri aka karere akayabura, agasanga kwima umunyamakuru amakuru ari ukwihima kuko ngo n�ubundi nubwo ubuyobozi bwayamwima atabura kuyishakira.
Mu kiganiro aheruka kugirana n�abanyamakuru ndetse n�abaturage b�aka karere n�abo mu tundi turere tugerwamo na Radiyo Isangano ikorera mu karere ka Karongi,yifashishwaga mu gukurikirana iki kiganiro, gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo ku baturage bari babifite, aho yagaragaje ko umuyobozi udakorana n�itangazamakuru ntaho aba agana cyangwa aganisha abo ayobora.
Ati�� imikoranire yacu n�itangazamakuru kugeza ubu ni myiza cyane kuko iyo tubahamagaye mutwitaba nk�uku mwabikoze, kandi n�iyo hari amakuru tugomba gutanga muyatubajije ndumva ntawe urayadusaba ngo tuyamwime, tubikoze ari twe ubwacu twaba twihima, kuko tunayabimye ntimwabura kuyishakira. Kugeza ubu rero imikoranire n�itangazamakuru nta kibazo na gito ifite rwose.��
Muri iki kiganiro abanyamakuru n�abaturage bagarutse ku bibazo byinshi bikigaragara muri aka karere birimo icy�abaturage bakoze umuhanda wa kaburimbo Pfunda-Gisiza-Rubengera n�ubu batarabona ingurane zabo, icy�umurenge wa Nyabirasi uhora inyuma y�indi mu iterambere, aho kugeza ubu ari wo wonyine utagira amashanyarazi mu karere kose.
Akarere ka Rutsiro gatuwe n�abaturage barenga gato 374.000 bari mu ngo 88.000 ku bucucike bw�a barenga 290 kuri km2, kakaba ngo gafite ibyiza nyaburanga byinshi bitaratangira kubyazwa umusaruro ngo bikure abaturage benshi mu bukene,ari yo mpamvu usanga abenshi bacyiziritse ku isuka kuko imirimo yindi itanga amafaranga ikiri mike,ubuyobozi bukavuga ko byose bigiye kwitabwaho ngo hanagabanuke imirire mibi ikigaragara muri bamwe mu bana baho.
Tanga igitekerezo