Nigurirwa Jean utuye mu mudugudu wa Gisanza mu kagari ka Mwurire mu murenge wa Mwurire n�umwana we barara mu nzu isakajwe shitingi kubera kutagira aho baragirira inka yahawe muri gahunda ya Girinka, bityo bagatinya ko inka yabo yakwibwa.
Mu nkuru bwiza.com yabagejejeho mu mwaka wa 2019 , Ntigurirwa yatakambiraga ubuyobozi abusaba kumutabara we n�umuryango bagasanirwa inzu yendaga kubagwira .
Nyuma y�iyo nkuru isohotse , ubuyobozi bw�umurenge wa Mwurire bwafashe umwanzuro wo kwimura uyu musaza Ntigurirwa Jean hamwe n�umuryango we ugizwe n�umugore n�abana 4 maze ajyanwa gushakirwa icumbi mu nzu yishyurwaga amafaranga ibihumbi bitanu , ariko nyuma y�amezi 2 iyo bakodesherezaga uyu muryango bayikwuwemo bajyanwa muyindi nayo kubera uburyo ari nto kuko ifite icyumba kimwe na salo gusa , ntaho uyu muryango washyira inka bahawe muri Girinka umugabo yahisemo gusubira muri shitingi.
<img1403|center>
Ntigurirwa avuga ko yabonye aho bajyanywe ari hato ubwaho hadakwira umuryango we ndetse ntaho gushyira inka yahawe muri girinka, kuba hatagira ubwiherero , ahitamo gusubira ku kibanza yari yari yarazamuyemo inzu itari yuzura , ashyiramo shitingi . Ikindi kandi ngo niyi nzu umuryango hashize amezi amezi 8 ubuyobozi butarishyura, bityo bakaba bafite umpungenge zo kuyikurwamo nabi.
Ati: �kuba atabana n�umuryango bacumbitse ukwabo , byatewe nuko ntinya kwibwa inka nahawe ni yo mpamvu nemeye kumanika shingiti mu nzu nari natangiye kubakirwa n�abaturage mu muganda rusange.�
Ntigurirwa avuga , ko kurara muri shingiti bimutera uburwayi agasaba ubuyobozi kumutabara akava mu buzima bubi abayemo.
Aragira ati �ndara mu nzu ntabwo isakaye ndanyagirwa, ikindi cya kabiri imbeho iranyica kubera iyi nka ndaraho ngo batayiba, meze nabi cyane imbeho na Malariya kubera umubu, abana bacumbikiwe ruguru iriya naho habi kandi na nyirayo aravuga ko agomba kuyibakuramo kuko batayishyura. Icyo nifuza nI uko ubuyobozi bumfasha bugashyiramo imbaraga bukanyubakira, leta imbabariye yahagurukira iyi nzu ikubakwa.�
Kodusabyimana Eugenie, uturanye na Ntigurirwa, avuga ko batewe impungenge na we urara muri shitingi yashyize mu nzu itaruzura yubatswe n�umuganda w�abaturage, anavuga ko batumva impamvu atubakirwa ngo ave muri shitingi araramo. Cyo kimwe na Kobusingye Flora nawe usaba ubuyobozi gufasha umuryango wa Ntigurirwa ukubakirwa kuko ahantu aba hamutera uburwayi .
Mukarusagara Aneth , umugore wa Ntigurirwa yabwiye bwiza.com ko inzu bacumbikiwemo abanamo n�abana be batatu, nyirayo ashobora kuyibakuramo kubera kutayishyura ndetse ko iyo nzu yabo yubakwa n�umuganda kutayuzuza byatewe n�umuyobozi w�umudugudu avuga ko bwariye amafaranga yatanzwe n�abaturage ngo hagurwe amabati .
<img1404|center>
Ati :�ubuyobozi bw�umudugudu nibwo bubitera kuko abaturage baradufashije bitanga amafaranga ngo hagurwe amabati ariko ntawe uzi aho ayo mafaranga yarengeye.�
Umuyobozi w�umudugudu wa Gisanza, Mukarudasingwa Stephanie, ahakana amakuru avugwa n�abaturage y�imikoreshereze mibi y�amafaranga batanze yo kubakira Ntigurirwa ko yabaye intandaro yo kudakomeza kumwubakira, akemeza ko amafaranga yatanzwe n�abaturage ndetse hakiyongeraho inkwi zavuye ku nzu zikagurishwa ko ayo mafaranga yashize kumwubakira bitarangiye, anavuga ko bakeneye inkunga mu nzego z�ubuyobozi kugirango babashe kumwubakira .
Umunyamabanganshingwabikorwa w�umurenge wa Mwurire, Rwagasana Jean Claude yabwiye Bwiza.com ko Ntigurirwa na bagenzi be barimo kubakirwa muri gahunda ya ’Tujyanemo’ igamije gukemura ibibazo by�amacumbi ku miryango itishoboye, yavuze kandi ko ukwezi kwa gatatu kuzarangira bamaze kubakirwa kuko amabati yo gusakara inzu ye yabonetse abitse ku biro by�umurenge, yanavuze ko amafaranga yo kwishyurira inzu ntigurirwa acumbitsemo yabonetse.
Bwiza TV yasuye uyu musaza, REBA VIDEO
Tanga igitekerezo