Hashize imyaka irenga ibiri abaturanyi ndetse n�abavandimwe (u Rwanda na Uganda) batabanye neza, bigira ingaruka kuri buri ruhande, bituma bakumbura bya bihe bagenderanaga, igihe bahahiranaga, igihe bahanaga akazi, na cya gihe bashyingiranaga batishisha.
Icyizere cyari cyagarutse ubwo abakuru b�ibihugu byombi bahuriraga hakurya i Luanda muri Angola ku wa 21 Kanama 2019, barahirira gusubiza ibibazo by�abaturage b�ibihugu byombi.
Muribuka cyane mbere na vuba aha ndeba, twakomoje ku byo aba baturanyi bapfa, ndetse biyemeje kubirandura, kandi hari icyizere kuko intambwe imwe kuri buri ruhande yamaze guterwa.
Umwaka wa 2019 usozwa, abakuru b’ibihugu byombi bari batangaje amagambo meza y’ihumure atanga icyizere ko ibintu byaba bigiye gusubira mu buryo.
Ku wa 7 na 11 Mutarama 2020, Uganda yarekuye Abanyarwanda 9 bagezwa iwabo, u Rwanda na rwo rurekura Abagande 4, boherezwa iwabo baciye ku rubibi rwa Gatuna/Katuna kandi hari icyizere ko bagezeyo amahoro, cyane ko bari kumwe n�abatware b�iwabo.
Iri ni izingiro ry�ukwizera kwacu, dutezeho n�ibindi bisubizo byinshi kandi byiza, bityo turasabwa kurifata neza twigengesereye. Turasabwa kwitonda, tudakoma rutenderi, kuko burya iyo igisebe kiri kuvurwa, hirindwa kugitoneka kuko cyatinda gukira kandi cyari hafi gukira, umurwayi wacyo agatekana akize uwo muze.
Nabonye n’abakozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda babujijwe kuvuga ku mubano hagati y’ibi bihugu byombi, mu gihe bigishakisha uburyo bwo gukemura ibibazo bifitanye. Bwana OKello Oryem ushinzwe ibibazo mpuzamahanga havuze ko badashaka kumva ibyafatwa nk’ubushotoranyi biturutse mu kanwa k’aba bakozi, bigatuma intambwe yari imaze guterwa isubira inyuma. Ni urugero rwiza, nibyubahirizwa.
Itangazamakuru rifite ububasha bubiri gusa; kubaka no gusenya. Ryagiye rishinjwa kenshi kuba umuyoboro w�amagambo yibasirana, amwe ava hirya, andi ava hakurya, rukabura gica. Byatumye buri ruhande rureba ibinyamakuru bifite ijwi rigera kure kandi byimakaza uyu muco mushotoranyi, ruragifunga. Ikibazo cy�ibi bitangazamukuru byakomeje gukongeza, rimwe na rimwe bikagaragara nk�ibitifuza ko abaturanyi bakongera bakavuga rumwe. Mu ndahiro z�i Luanda, harimo ko ibi bitangazamakuru bigomba kugenzamake kuri iki kibazo. Ese ubundi aho ntibyaha binaga ijisho ku bitekerezo bihabwa iyo bikoze ku mubano w�ibi bihugu muri ibi bihe? Ibitekerezo bishyikira n�ibyamagana biza ryari?
Imbuga nkoranyambaga na zo zabaye nk�itangazamakuru, aho buri wese uko abishatse, ashyira ku karubanda irimurimo, hakaba ubwo ribaye imbarutso yo kwibasirana, abantu bakitana bamwana kandi burya si bwo buryo bwo gukemura amakimbirane. Ibi byose mvuga ni ibyo amaso yanjye amaze iminsi abonera kuri za �Twitter� na �Facebook�, amagambo abiri ; u Rwanda na Uganda ubanza ari ngombwa ngo akurure impaka hagati y�abayabonye muri iki gihe. Uyazanye ni gute atakwitwa ukuruye umwuka mubi, mu gihe nta kindi atanze atari ibibazo bidatanga umuti?
Ntabwo byubaka kuvuga nabi umuyobozi cyangwa se umuturage w�Umunyarwanda kandi si byiza kuvuga nabi umuyobozi cyangwa umuturage w�Umugande ubusanzwe. Ni bibi kurushaho kubikora mu gihe hashakishwa uburyo bwose bushoboka ngo ibi bihugu byongere biturane kivandimwe. Abo ntunze urutoki, wenda n�ubwo ntabavuga, murimenye kandi mwikosore kuko amazi atararenga inkombe, nimubikore muzaba mubaye abenegihugu bagikunda birenze mu magambo, ahubwo bigere no ku mutima kuko ugikunze ku mutima, yifuza ko cyabaho neza kandi kibakaba neza.
Burya uwavuga yavuga menshi ariko ni koko arasubikwa, ntashira. Nongere nsabe kwigengesera, ku bw�ineza y�Abanyarwanda n�Abagande biri hafi gukemuka [tubyizere], duhe umwanya abayobozi bacu twagiriye icyizere badufashe kubishakira umuti, cyane ko babitangiye. Ubutumwa dutangaza buciye mu nzira zitandukanye, hatabaye kwa kwigengesera, twakwisanga twabavundiye kandi kwaba ari ukubongerera umutwaro.
Tanga igitekerezo