Uyu munsi tariki ya 2 Gashyantare 2020, haraba inama ihuza abakuru b�ibihugu by�u Rwanda, Uganda, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ndetse na Angola i Luanda. Iraba ibaye inama ya gatatu ibaye yiga ku bibazo u Rwanda na Uganda.
Inama ya mbere ihuza aba bakuru b�ibihugu muri Angola yabaye tariki ya 12 Nyakanga 2019, iyaherukaga yabaye tariki ya 21 Kanama 2019, irangira Perezida Kagame na Yoweri Museveni bahujwe na Perezida Jo�o Lauren�o basinye amasezerano yo kubyutsa uyu mubano (Luanda MoU).
Zakurikiwe n�inama za komisiyo ihuriweho n�abayobozi ba Uganda n�u Rwanda (Adhoc Commission) ziga ku ishyirwa mu bikorwa ry�aya masezerano; imwe yabereye i Kigali tariki ya 16 Nzeri 2019, indi ibera i Kampala tariki ya 18 Ukuboza 2019, bigaragara ko nta mpinduka nziza zabaye, ndetse ntibagira icyo bumvikanaho icyo gihe.
Izi nama ntizatanze umusaruro, amaso ahanzwe iyi iraba uyu munsi. Twifuje kubaha urubuga ngo mutubwire icyo mwiteze muri iyi nama.
Tanga igitekerezo