Imwe mu ntare eshanu zabaga muri kimwe mu bigo byororerwamo inyamaswa byo muri Sudani zugarijwe n�ikibazo cy�inzara n�uburwayi, yapfuye ku munsi w�ejo mu gihe igikorwa cyo kurokora izindi enye zisigaye kigikomeje.
Urupfu rw�iyi ntare y�ingore rwemejwe na Brigadier Essamelddine Hajjar wavuze ko yapfuye mu gihe harimo hakorwa ibishoboka byose ngo ubuzima bwayo burokorwe.
Yagize ati� Imwe mu ntare ebyiri zari zirwaye yapfuye none,�abaganga bari bazihaye imiti nyuma baziha n�ibyo kurya . Imwe yashoboye gukira indi irapfa. Ubu turimo guhangana n�intandaro ya ruriya rupfu.�
Izi ntare zabaga muri kigo cyitwa Al-Qureshi giherereye mu karere kubatsemo umurwa mukuru wa Sudani, Khartoum.
zahuye n�ikibazo cy�inzara, nyuma y�igihe kirekire zitabona ibyo kurya n�ubuvuzi ahanini bitewe n�ikibazo cy�ihungabana ry�ubukungu bwa Sudani cyatewe no kubura amafaranga y�amanyamahanga.
Ibyo kurya Hajjar avuga ko zahawe ku cyumweru ni ibyaguzwe n�abayobozi ba kiriya kigo bikoze ku mifuka yayo.
Amafoto yafashwe agaragaza ziriya ntare zarananutse cyane kubera kugirwaho ingaruka n�inzara.
Ubu muri Sudani hatangijwe igikorwa cyiswe �Sudan Animal Rescue� gisabira ziriya ntare zifite ikibazo cy�inzara n�uburwayi gukurwa muri pariki zikitabwaho ziri hanze yayo.
Ni nyuma y�uko imiterere y�iriya pariki nayo yatunzwe agatoki ko kuba nyirabayazana w�ubuzima bubi bwa biriya bisimba.
Nta mibare igaragaza neza umubare w�intare zituye muri Sudani ariko inyinshi mu zihaba ni izituye muri pariki ya Dinder iri hafi y�umupaka w�iki gihugu na Ethiopia.
Ubushakashatsi bw�ihuriro mpuzamahanga ribungabunga inyamaswa (IUCN) bugaragaza ko kuva mu 1993 kugeza muri 2014 umubare w�Intare wagabanyutsho 43%, izibarirwa mu bihumbi 20 zikaba ari zo zikiri nzima magingo aya.
Tanga igitekerezo