Minisitiri w�intebe wa Sudani kuri iki Cyumweru yatangaje ko abasirikare b’igihugu 10 000 mu bagera ku 15,000 barwanaga muri Yemen, bagiye gukurwayo, ashimangira ko gukoresha ingufu za gisirikare atari byo byarangiza intambara ikomeje kuyogoza igihugu kuva mu 2015. Ni ubwa Mbere Sudani itangaje ku mugaragaro umubare w�ingabo yari ifite muri Syria.
Sudani yohereje abasirikare bacyo muri Yemen mu 2015 mu ihuriro mpuzamhanga riyobowe na Arabia Saoudite, gufasha Perezida Abdrabbo Mansour na Leta ya Yemen mu ntambara yo kurwanya inyeshyamba z�Aba-Houthis.
Ingabo za Sudani 10,000 zamaze gutaha hakaba hasigaye izigera ku 5000 muri Yemen, kandi ikigenderewe nk�uko byatangajwe na Minisitiri w�Intebe, Abdallah Hamdok akigera ku kibuga cy�indege cya Khartoum akubutse mu ruzinduko yari amazemo iminsi 6 i Washington, ni ugukura abasirikare ba Sudani bose muri ayo makimbirane yo muri Yemen.
Radio Ijwi ry’Amerika ivuga ko ari ubwa mbere umutegetsi wo muri Sudani ahishura umubare w�abasirikare ba Sudani bari muri Yemen. Ni mu gihe ku ikubitiro mu Kwakira 2015 aba basirikare boherezwa bwa mbere muri Yemen hatangajwe ko hoherejwe 300 gusa nk�uko byatangajwe na Reuters ku wa 18 Ukwakira 2015.
Aba basirikare ba Sudani, RFI ivuga ko benshi muri bo baturukaga mu ngabo kabuhariwe zishinzwe gutabara byihuse, ziyoborwa n�Umujenerali w�icyamamare bahimbye �Hemetti�, wungirije uyobora Akanama k�Ubusugire bwa Sudani, bari baherereye hafi y�umupaka wa Arabia Saoudite mu rwego rwo kubuza inyeshyamba gucengera.
Biravugwa ko Sudani rero ishimangiye ibimaze amezi bigaragara ko gukoresha ingufu za gisirikare muri Yemen byaba biri mu nzira yo kurangira nyuma y�imyaka 5 y�intambara yasenye byinshi igatesha abantu benshi ibyabo.
Muri Nyakanga, Leta Zunze Ubumwe z�Abarabu ni bwo zatangaje ko barimo kwiga uko batangira kugabanya ingabo ziri muri Yemen ahubwo bagatangira inzira y�amahoro.
Ibi bikaba bikurikira ibiganiro byatangijwe mu mpera za Nzeri hagati y�inyeshyamba z�Aba-Houttis na Arabia Saoudite. Intambwe ya mbere yo guhagarika intambara ikaba yaratewe mu ntangiriro z�Ugushyingo, nyuma y�amasezerano yashyiriweho umukono I Riyad, ari na yo ya mbere Guverinoma ya Yemen yagiranye n�inyeshyamba z�Aba-Houttis zigenzura Icyambu cy�ingenzi kuri Yemen cyitwa Aden.
Tanga igitekerezo