Impunzi z�Abarundi zahungiye muri Tanzania, zandikiye Komiseri Mukuru wa HCR, Filippo Grandi, zamagana imyitwarire ya bamwe mu bakozi bayo mu nkambi bashinja gufatanya n�Urwego rw�Ubutasi rw�u Burundi mu kubagirira nabi, harimo no kubica.
Mu butumwa impunzi zamwoherereje zagaragaje ibibazo zihura nabyo mu nkambi zo muri Tanzania, zivuga ko ahanini biterwa n�abakozi b�Ishami ry�Umuryango w�Abibumbye rishinzwe Impunzi bakorera imbere muri izo nkambi.
Izi mpunzi zo mu nkambi za Nduta, Nyarugusu na Mtendeli zivuga amazina ya bamwe muri abo bakozi zivuga ko kujya kubatura ibibazo biba ari nko kwishyira mu kaga.
Impunzi ziti: �Abakozi ba HCR twavuze amazina ntibumva impunzi. Ahubwo baraziseka. Si gake impunzi zibegereye zijya kubona nyuma zikabona zifashwe na polisi. Ni ngombwa ko HCR imenya ko tutabizera.���
Izi mpunzi zishinja aba bakozi ba HCR gukorana bya hafi n�abashinzwe ubutasi mu Burundi mu bikorwa byo kubagirira nabi. Zivuga ko aba bakozi ba HCR banahembwa na Guverinoma y�u Burundi, zikavuga ko zifite ibimenyetso zagaragaza igihe byaba ngombwa
Nk�uko tubikesha RPA, impunzi zinatunga urutoki Igipolisi cya Tanzania zivuga ko ziterwa zikicwa ariko kitajya kizitabara.
Bati: �Impunzi zirashimutwa zikicwa aba bapolisi ntibajya batabara. Inkambi z�impunzi ntisiba guterwa n�abantu bitwaje intwaro ariko ntiturababona batabara. Dukeka ko imyafatire yabo ifite impamvu.�
Yaba Igipilisi cya Tanzani cyangwa Urwego rw�Ubutasi rw� Uburundi (SNR) ntacyo biravuga ku byo bishinjwa n�impunzi.
Usibye aba bakozi ba HCR n�Igipolisi cya Tanzania, impunzi kandi zagaragaje impungenge z�izindi z�Abarundi zivuga ko biyita impunzi atari zo baratumwe na Guverinoma y�Uburundi ngo bacengere mu nkambi z�impunzi muri Tanzania.
Impunzi zivuga ko aba nabo zabagarutseho, zikavuga ko birirwa mu modoka za HCR n�iza polisi. Bati: �Muri HCR bazwi nk�impunzi ariko mu by�ukuri bari mu butumwa.�
Muri rusange, imibanire y�impunzi z�Abarundi na Guverinoma ya Tanzania ubwayo ntabwo yigeze iba myiza. Mu mwaka ushize, havuzwe amasezerano hagati ya Tanzania n�u Burundi yo gucyura izi mpunzi bitari mu bushake bwazo, bicibwa intege no kwamaganwa ku rwego mpuzamahanga.
Byavuzwe ko Minisitiri w�umutekano wa Tanzania, Kangi Lugola na mugenzi we w�u Burundi, Pascal Barandagiye, bashyize umukono kuri ayo masezerano muri Kanama umwaka ushize, ahavugwagamo ko mu Ukwakira Tanzania yari kuzaba yarangije gucyura impunzi z�Abarundi, iteganya gucyura byibuze 2,000 ku munsi.
Imibare iheruka ya HCR igaragaza ko impunzi z�Abarundi 184,000 zikiri mu nkambi za Nduta, Mtendeli na Nyarugusu. Ni bamwe mu Barundi basaga 350,000 bahunze igihugu nyuma y�ibibazo bya politiki byadutse mu 2015.
Abenshi muri izi mpunzi bahungiye mu bihugu bituranye n’Uburundi birimo na Tanzania icumbikiye 184,000 (hatarimo abamaze iminsi nabo birukanwa batarandikwa biganjemo abahunze mu mpera �umwaka ushize), u Rwanda 71,490, Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo 44,027, Uganda 39,647 no hanze y�akarere nka Mozambike hari 8,700, Malawi 7,700 na Zambia 4,900.
Tanga igitekerezo