Mu Nkambi y�Impunzi z�Abarundi ya Nyarugusu haravugwa ihungabana ry�umutekano rikomeje nyuma y�aho umuntu umwe yishwe abandi bagakomerekera mu gitero cy�abantu bitwaje intwaro, bivugwa ko cyagabwe n�abantu baturutse hanze y�inkambi bari bambaye gipolisi.
Iki gitero cyagabwe muri iyi nkambi mu mpera z’icyumweru gishize biravugwa ko cyari kigendereye kwiba umucuruzi witwa Eric. Uyu avugwaho gucuruza amafarini aranguza cyangwa acuruza ku biro. Amakuru aturuka mu baturanyi be avuga ko yatewe n�agatsiko k�abantu bambaye impuzankano y�igipolisi bari baturutse hanze y�inkambi bafite n�imodoka, bakaba baranyuze ku mugaragaro ku irembo ry�inkambi ahagana saa yine n�igice z�ijoro.
Bageze aho Eric atuye bamwatse amafaranga yanga kuyabaha avuga ko nta mafaranga akibika mu rugo kubera gutinya kwibwa. Bamutegetse guhamagara umuntu wohereza amafaranga ukorana n�ibigo by�itumanaho.
Iyi nkuru dukesha RPA kandi ivga ko muri ako kanya bamwe mu bajura bagiye gushaka uwo muntu ucuruza mobile money, mu gihe abandi basigaye basaka mu rugo rwa Eric bagatwara amafaranga hataramenyekana umubare.
Mbere yo kuhava, aba barashe Eric, ba bandi bagiye gushaka ucuruza Mobile money nabo barasa umwana w�umukobwa witwa Neema Irambona wahise apfa.
Se w�uyu mwana witwa Lamack nawe yakomerekejwe bikabije n�amasasu, kimwe na Eric bakaba bari gukurikiranwa n�abaganga bo mu bitaro biri mu gice cy�inkambi ya Nyarugusu kirimo impunzi z�Abanyekongo.
Kanda hano hasi usome inkuru bifitanye isano
http://bwiza.com/?Tanzania-Impunzi-z-Abarundi-zikomeje-gushimutwa-ku-bwinshi
Impunzi z�Abarundi zihungiye muri Tanzania, zicumbikiwe mu nkambi zitandukanye zikaba zikunze guhura n�ibizazane bitandukanye birimo gushimutwa, kwibwa, ndetse no guhohoterwa kenshi iyo zasohotse inkambi bitandukanye n�iziri mu Rwanda utapfa kumva hari uwahohotewe cyangwa ngo agabweho ibitero mu nkambi.
1 Ibitekerezo
xxxx Kuwa 29/01/20
Impamvu izi mpunzi ziri Tanzania zihohoterwa na Police yaho nuko ubusanzwe Tanzania ishyigikiye leta iriho mu burundi cyane ko Tanzania ariyo yagejeje kubutegetsi CNDD FDD. Kandi izi mpunzi zahunze CNDD FDD none zayihungiye kwasewabo ibaze nawe !!! Urumva zahagirira amahoro?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo