Komisiyo y�Igihugu yo kurwanya Jenoside muri iyi minsi irimo irasohora uruhererekane rwa bimwe mu bikorwa byaranze umugambi w�itegurwa n�ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, aho twabahitiyemo bimwe mu byabaye ku itariki nk�iyi ya 17 Gashyantare.
Ku itariki ya 17 Gashyantare 1994 inyandiko ifite n� 17 yo muri serivisi z�ubutasi z�u Bubiligi yagaragaje ko uwari umugaba mukuru w�ingabo z�U Rwanda, Jenerali D�ogratias Nsabimana, yari yarateguje imitwe y�ingabo harimo n�abajandarume, kwitegura igikorwa gikomeye.
Jenerali Nsabimana, muri icyo gihe yanasabye ko abasirikare n�abajandarume bagiye mu mpushya cyangwa mu kiruhuko basubira mu bigo byabo bihuse mu buryo bwose bushoboka.
Nsabimana kandi yasabye ko hakorwa igenzurwa mu bubiko bw�intwaro, amasasu n�ibindi bikoresho by�intambara ndetse anasaba ko hakwinjizwa abandi basirikare bashya mu rwego rwo kongera umubare w�ingabo.
CNLG igashimangira ko izi ngamba zose zafashwe amezi abiri mbere ya Jenoside zari zigamije gutegura Jenoside abazayikora n�ibikoresho byagombaga kwifashishwa, igihe amabwiriza yo kuyitangira azatangirwa.
Perezida Habyarimana yamenyesheje umugambi wa jenoside abayobozi ba jandarumori
Kuwa 17 Gashyantare 1994, Perezida Habyarimana yayoboye inama y�abayobozi bakuru ba jandarumori y�igihugu yayoborwaga na jenerali Augustin Ndindiriyimana. Bimwe mu byayivugiwemo, harimo inzitizi ku gushyiraho inzego z�inzibacyuho no kuba intambara ishobora kubura.
Bivugwa ko Habyarimana yabibamenyesheje agira ati : � FPR iramutse itangiye intambara, dufite umushinga wo kwica ku byitso byayo�.
Aya magambo ya Habyarimana yarumvikanaga, kwica Abatutsi byafatwaga nk�umushinga wa Leta, ibyo bikaba byarahaga abajandarume bari bashinzwe umutekano kwirara mu Batutsi igihe ubutegetsi bwari kubabwira kubutangira.
Yaba Jenerali Nsabimana na Perezida Habyarimana, bombi barasiwe mu ndege bavuye mu mishyikirano y�Amahoro i Arusha muri Tanzania, ku itariki ya 06 Mata 1994, maze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi utangira gushyirwa mu bikorwa kuva ubwo kugeza ubwo yahagarikwaga n�ingabo za FPR muri Nyakanga imaze guhitana abasaga miliyoni.
Tanga igitekerezo