Ubutabera bw�u Bufaransa bwatangaje ko butazakurikirana Umunyarwanda, Felicien Baligira wahoze ari umudepite ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Nk�uko amakuru aturuka mu begereye iyi dosiye avuga, uyu mugabo wahoze ari umudepite wahahungiye mu Bufaransa ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi ntagikurikiranwe nyuma y�imyaka itanu akorwaho iperereza.
Umuryango wo mu Bufaransa, �le Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR)�, wari watanze ikirego urega Baligira mu 2014.
Mu kirego cyawo, CPCR yashinjaga Felicien Baligira, utuye mu Mujyi wa Nantes, kuba yaritabiriye inama nyinshi zategurirwagamo Jenoside kuva mu 1993 no muri Mata 1994 mu zahoze ari Komini Gisuma na Gafunzo, mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro. Ashinjwa kandi no kuba yaragize uruhare mu kwinjiza urubyiruko mu myitozo ya gisirikare yaberaga mu Bitaro bya Bushenge.
Uyu mugabo kandi ngo yahagarikiye ubwicanyi bwabereye muri Paruwasi ya Shangi ku itariki 29 Mata 1994, ubwo yateguraga igikorwa cyo gushimuta Abatutsi 42 agamije guca intege impunzi zari zahahungiye yegezayo abagabo bakomeye bari bafite n�intwaro zo kuzirinda ibitero by�Interahamwe.
Iyi nkuru dukesha AFP iravuga ko umucamanza wari ufite iyi dosiye yavuze ko basanze nta bimenyetso bihagije bihari byatuma Baligira yoherezwa mu rukiko rubarinisha abakoze ibyaha bikomeye nka jenoside.
Yavuze ko ubuhamya budahura kandi buvuguruzanya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Hagati aho, CPCR ntirajuririra iki cyemezo.
Tanga igitekerezo