Kuri uyu wa gatatu ibihugu by�u Rwanda na Israel byiyemeje kubakira ku mateka ababaje bisangiye, bikirinda igitero icyo ari cyo cyose cyaturuka hanze binyuze mu gukorera hamwe no gusangizanya ubunararibonye, ariko umutekano ari wo uri ku isonga ya byose.
Ibi ibihugu byombi byabyiyemeje, ubwo abahagarariye za Minisiteri z�ingabo ku mpande zombi bari bahuriye mu mahugurwa y�umunsi umwe yabereye muri Kigali Convention Center.
Ni amahugurwa yatangwaga ku bufatanye n�igisirikare cya Israel, intego ikaba yari ukwiyungura ubumenyi mu guhangana n�ibibazo by�umutekano muke bikunze kugaragara ku mipaka.
Abayobozi mu nzego z�umutekano nk�ingabo z�u Rwanda, Polisi y�igihugu n�urwego rw�abinjira n�abasohoka bari bitabiriye aya mahugurwa.
Mu ijambo rye ubwo yafunguraga ku mugaragaro uyu mwiherero, Minisitiri w�ingabo Major Gen. Albert Murasira, yavuze ko ari iby�agaciro kanini kwakira ingabo za Israel, anazishimira ubushake zagaragaje bwo kuza kubasangiza ku bunararibonye bwazo.
Ati:� Ni iby�agaciro gakomeye kuba twakiriye itsinda riturutse muri Minisiteri y�Ingabo za Israel, tunishimira ubushake batugaragarije mu kudusangiza ubunararibonye ndetse n�ubuhanga bafite mu kubungabunga umutekano w�imipaka yacu.
Aya mahugurwa araza gufasha abayitabiriye kuganira ku ngingo zitandukanye zirebana n�umutekano, no kungurana ibitekerezo biganisha mu gucungira umutekano abaturage bacu�.
Ambasaderi w�u Rwanda muri Israel, Dr. Ron Adam, yishimiye ko umubano w�ibihugu byombi umaze igihe ari nta makemwa, ashimangira ko aya mahugurwa ari indi intambwe yatewe mu gukomeza ubufatanye bw�ibihugu byombi.
Ni mu gihe Brig Gen (Rtd) Yair Kulas, umuyobozi muri Minisiteri y�umutekano ya Israel ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga, we yavuze ko intego y�ariya mahugurwa ari iyo �Gukomeza ubufatanye bw�ibihugu byombi, gukorana, ndetse no gushakira hamwe ibikenewe n�inama ku bw�inyungu z�u Rwanda na Israel.
Abitabiriye aya mahugurwa basangiye ubumenyi n�ubunararibonye mu ngeri zitandukanye, harimo gucunga umutekano wok u mipaka, gucunga umutekano mu mazi, ku butaka no mu kirere; ndetse no gucunga umutekano ku bibuga by�indege.
1 Ibitekerezo
rwakirenga eugene Kuwa 16/01/20
mutaho bavandimwe uwiyita ko azi byose aba yibeshya akabeshya nabandi ntawumenya byose umujinya nagasuzuguro birayobya baza abo musangira ute mbese biriryoshye cyangwa birabishye?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo