Guverinoma y�u Rwanda irahakana ibyo ishinjwa ko hari ikirego yigeze itanga cyirukanisha Umunyamakuru wa BBC, Jacques Matand, kandi ko iby�iyirukanwa rye ari ibireba iki gitangazamakuru.
Kuwa 7 Gashyantare 2020 ni bwo BBC, ishami ry�Igifaransa rifite icyicaro muri Senegal yirukanye umunyamakuru w�Umukongomani, Jacques Matand Diyambi, azira ikiganiro yagiranye n�umwanditsi w�umushakashatsi ushinjwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Charles Onana, uherutse gushyira ahagaragara igitabo yise �Rwanda: Ukuri kuri Operasiyo Turquoise�.
Ishyirahamwe ry�Abanyamakuru bo muri Senegal rikaba ryahagurukiye gusaba BBC kwisubira ku cyemezo yafashe cyo kwirukana umunyamakuru Matand kubera ikiganiro yagiranye na Onana akavugamo nabi u Rwanda. Abantu 7500 bakaba bamaze kwandika basaba ko uyu asubizwa mu kazi.
Urujijo ku ihagarikwa rye
Kuwa 27 Gashyantare ni bwo umunyamakuru Jacques Matand yabonye ibaruwa imwirukana adahawe n�amezi atatu y�integuza ateganywa mu masezerano y�akazi.
Mu gusobanura icyemezo cyayo, BBC yagize iti: �Wafashe icyemezo cyo gukora ikiganiro ku ngingo ikurura impaka kandi udakurikije amategeko ngenderwaho, ndetse utabimenyesheje abakuyobora.�
BBC yongeyeho ko �uko kubura ubushishozi no kudakurikiza amategeko agenga abanyamakuru ba BBC byatumye Leta y�u Rwanda yohereza ikirego kuri BBC. Ibyo rero ni impamvu zikomeye zisobanura ko wirukanwe ku kazi kubera ikosa rikomeye.�
U Rwanda ntirwemera ko hari ikirego rwatanze
Ubwo Ijwi rya Amerika ryashakaga kumenya ni ba koko u Rwanda hari ikirego rwoherereje BBC, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y�Ububanyi n�Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yabiteye utwatsi.
Ati:�Nta kirego Leta y�u Rwanda yigeze itanga kandi kiriya ni ikibazo kireba BBC ubwayo.�
Umunyamabanga Mukuru w�Urugaga rw�abanyamakuru muri Senegal, Bamba Casse, avuga ko n’ubwo u Rwanda rwaba rwaratanze ikirego bitari kuba impamvu yo kwirukana umunyamakuru Diyambi.
Ahantu humvikana urujijo muri iki kibazo rero ni aho BBC ivuga ko yirukanye umunyamakuru Matand kubera ikirego cyatanzwe n�u Rwanda, mu gihe Leta y�u Rwanda ibihakana.
Mu kugerageza kumenya niba koko icyo kirego kiriho ubwo BBC yabazwaga n�Ijwi rya Amerika, yirinze kwemeza ikibazo yabajijwe cyagiraga giti: �Mushobora kwemeza ikirego cyatanzwe na Leta y�u Rwanda?�
BBC yasubije igira iti: �Ntabwo twagira icyo tuvuga ku bakozi bacu, ariko abanyamakuru bose bagomba gukurikiza amategeko ya BBC agenga ikoramakuru, muri yo harimo gutangaza inkuru nyazo, guha abantu n�ibigo umwanya wo kwiregura iyo bashyizwe mu majwi. Kudakora ibyo bishobora kubangamira isura ya BBC nk�ikigo kizerwa, kitarenganya, kandi gitanga amakuru ya nyayo kuri Afurika no ku Isi.�
Iki cyemezo cyo kwirukana umunyamakuru wa BBC wahaye ijambo umuntu u Rwanda rufatwa nk�uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, cyakiriwe neza n�umuryango uharanira inyungu z�abarokotse jenoside, IBUKA, nk�uko byatangajwe n�Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo , Naphtali Ahishakiye, wemeza ko urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside rudakwiye guharirwa abarokotse gusa
Tanga igitekerezo