Guverinoma y�u Rwanda ibinyujije muri Ambasade yarwo mu Bubiligi, yamaganye amakuru akomeje kurushinja ibikorwa by�ubutasi mu bubiligi nk�uko byagaragaye kuwa Gatanu ushize mu binyamakuru nka Le Soir na De Morgen.
U Rwanda rutangazwa n�kintu gikomeye nka kiriya kandi cy�amakuru y�ibinyoma (Fake News, y�ibinyamakuru kandi bikomeye bitigeze byirushya ngo binavugishe abahagarariye Guverinoma y�u Rwanda ku birego by�ibihimbano biri mu nkuru zabyo, kandi binyuranyije n�amahame agenga imyittwarire y�Abanyamakuru mu Bubiligi.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ambasade y�u Rwanda Bwiza.com yabashije kubona riragira riti: �Tuributsa ko u Bubiligi ari, kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ahantu h�ingenzi ho kwisuganyiriza kw�abatavuga rumwe n�ubutegetsi bw�Abanyarwanda, ibikorwa byabo bifite aho bihuriye bya hafi n�ibitero bigabwa ku baturage b�abasivili mu Karere k�Ibiyaga Bigari.�
Iri tangazo rivuga ko byamenyekanye ko mu Bubiligi imitwe ya P5 na MRCD bikorera mu Bubiligi kandi n�abayobozi bayo bamwe akaba ari ho baba nka Paul Rusesabagina uyobora MRCD, Faustin Twagiramungu na Placide Kayumba, Visi Perezida wa FDU ndetse n�umwe mu bashinze umuryango Jambo ASBL.
Rikomeza rivuga ko ibikorwa by�ihuriro P5, bishyirwa mu bikorwa na RNC iyoborwa na Kayumba Nyamwasa na FDLR, byasesenguwe muri raporo y�itsinda ry�impuguke za Loni kuri Congo, yo mu Ukuboza 2018.
U Rwanda rero ruvuga ko rwababajwe n�inkuru zatambutse muri Le Soir, De Morgen, cyangwa muri Nieuwsblad, ruvuga ko zigamije kurangaza abantu ngo batita ku bikorwa by�iterabwoba by�iyi mitwe.
Ibi binyamakuru byo mu Bubiligi bivuga ubutegetsi bw�u Rwanda bukurikiranira hafi abatavuga rumwe nabwo na bamwe mu banyamakuru bakorera mu Bubiligi, igihugu bivuga ko cyabaye ikibuga cy�imikino cy�intasi z�u Rwanda!
Ibi binyamakuru byatangaje ko minisitiri w�ubutabera yatangaje ko inzego z�umutekano zemeza ubutasi bw�u Rwanda mu Bubiligi, ndetse ko nyuma yo gukemanga ibikorwa bya Guverinoma y�u Rwanda mu Bubiligi, Depite Samuel Cogolati ateganya guhamagaza minisitiri w�ububanyi n�amahanga, Didier Reynders agatanga ibisobanuro.
Tanga igitekerezo