Impuzamashyirahamwe y�umupira w�amaguru ku mugabane w�u Burayi, UEFA, yahinduye uburyo bw�imikinishirize y�ikipe y�abakinnyi 11 beza b�umwaka wa 2019 batowe n�abafana kugira ngo Cristiano Ronaldo ayibonemo umwanya.
Ku munsi w�ejo ku wa gatatu ni bwo yashyize ahagaragara iyi kipe.
Icyakora cyo, uburyo bw�imikinishirize bwa 4-2-4 iyi kipe ipanzwemo ntabwo busanzwe ndetse bwanatangaje abenshi mu bakunzi ba ruhago. Ni uburyo buhabanye cyane n�ubwa 4-3-3 bwari bumenyerewe abafana batora 11 beza.
Ikinyamakuru Daily mail cyo mu Bwongereza cyatahuye ko impamvu iyi kipe yapanzwe muri buriya buryo, ari ukugira ngo uriya munya-Portugal abone umwanya muri iyi kipe, dore ko yari yatowe ku mwanya wa kane muri ba rutahizamu batatu bari bakenewe.
Ronaldo yari inyuma ya Lionel Messi wa FC Barcelona, Sadio Mane wa Liverpool na Robert Lewandowski wa Bayern Munich.
Kuba Cristiano Ronaldo yari agiye kubura muri iyi kipe byababaje abayobozi ba UEFA, bituma bakura umwe mu bakinnyi bakina hagati mu kibuga mu kipe yari yatowe n�abafana bamusimbuza Ronaldo.Amakuru avuga ko uwabihombeyemo ari N�golo Kante wa Chelsea yo mu Bwongereza.
Binavugwa ko iyi kipe yagombaga gushyirwa ahagaragara mu cyumweru gishize, gusa ikaza gutinda kubera ko hari hagishakishwa uburyo Cristiano Ronaldo yayihagikwamo.
11 bagize ikipe y�umwaka wa 2019 batowe n�abafana
Umuzamu: Alisson Becker
Ba myugariro: Trent Alexander-Arnold, Matthjis de Ligt, Virgil van Dijk na Andrew Robertson.
Abakina hagati: Frenkie de Jong na Kevin De Brune
Ba rutahizamu: Lionel Messi, Robert Lewandowski, Cristiano Ronaldo na Sadio Mane.
Tanga igitekerezo