Umugabo wo mu gihugu cy’Ubuhinde yishwe n�imwe mu sake zari mu murwano, nyuma yo kumukomeretsa mu nda bikomeye yifashishije icyuma bari bayiziritseho ngo itsinde uriya murwano.
Uyu wishwe n�isake ni umufana wari wizihiwe n�umurwano w�amasake yari yaterekeweho imitungo na ba nyirayo.
Ni umurwano waberaga ahitwa Pragadavaram mu Burengerazuba bw�agace ka Godavari gaherereye muri leta ya Andhra Pradesh nk’uko The Daily Mail ibitangaza. Uyu murwano wabaye mu gihe urukiko rw�ikirenga mu Buhinde ruheruka gutangaza umwanzuro uvuga ko imikino y�amahirwe yo kurwanisha inkoko uhagaritswe burundu.
Uretse kurwanisha inkoko, hari n�abarwanisha ibimasa igitsinze nyiracyo akegukana imitungo iba yasheswe.
Nk�uko bimenyerewe, abari bateguye uriya murwano baribyaziritse inkota zityaye nk�urwembe ku maguru y�inkoko zagombaga kurwana, nk�amayeri yo kugira ngo haboneke vuba itsinda bijyanye n�uko umurwano ukunze kurangira ari uko imwe ipfuye cyangwa itagishobora kurwana.
Bivugwa ko Nyakwigendera yatewe icyuma n�iriya sake, ubwo nyirayo yari akiyirekura kugira ngo yinjire mu kibuga itangire umurwano. Iyi sake ikigera mu kibuga yananiwe guhagarara, mu gihe igitagangara iba ikojeje ya nkota mu ibondo rya Nyakwigendera imukomeretsa ku buryo bukomeye.
Abatuye muri kariya gace bavuze ko uyu wishwe n�isake yitwa Saripalli Venkateswara Rao, akaba yari afite imyaka 55 y�amavuko.
Mu busanzwe mu gihugu cy�Ubuhinde bakunze kurwanisha amasake, nka kimwe mu bikorwa bibafasha kuryoherwa n�umunsi mukuru wa Makar Sankranti. Uyu ni umunsi ukomeye mu muco w�Abahindu, dore ko wahariwe ikigirwamana cya Surya kiri mu byubashywe hariya.
Makar Sankranti y�uyu mwaka yabaye ku wa gatatu w�iki cyumweru, ku wa 15 Mutarama 2020.
Tanga igitekerezo