Uburundi butangaza ko bumaze kugabwaho ibitero n�abitwaje intwaro bavuye ku butaka bw�u Rwanda inshuro icyenda kuva habaho ipfuba ry�ihirikwa ry�Ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza kuwa 13 Gicurasi 2015.
Iyi ni ingingo yagarutsweho mu butumwa bwari mu rurimi rw�Ikirundi bwasomwe n�Umuvugizi wa Leta y�Uburundi, Pierre Ntahorwamiye kuwa 28 Ugushyingo 2019.
Muri iri tangazo Uburundi bwavuze ko igitero giherutse kugabwa ku musozi wa Twinyoni, muri Komini Mabayi mu Ntara ya Cibitoke, cyaturutse ku butaka bw�u Rwanda. Ntibuvuga niba ari Ingabo z�u Rwanda (RDF) zakigabye cyangwa inyeshyamba.
Buvuga ko � Igitero cyo ku wa 16 Ugushyingo ari icya cyenda kuva habaho igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi mu 2015.�
Kuba ngo ibitero byisubiramo, Uburundi bubibonamo icyo bwise ubushotoranyi kandi ngo bushobora nabwo kugira icyo bubikoraho.
Iby�ibi bitero bivugwa n�Uburundi, u Rwanda ntirwahwemye kubihakana rukavuga ko � ari ibirego bidafite ishingiro, kandi ko Uburundi buhora bubivuga.�
Uburundi bwo buvuga ko "ibikorwa n�u Rwanda bibangamiye umutekano wabwo." Burasaba imiryango mpuzamahanga nk�Ubumwe bwa Afurika, (AU), Uw�Abibumbye (UN), Uw�Ibihugu bya Afurika y�Iburasirazuba (EAC) n�uw�Ibihugu by�Akarere k�Ibiyaga Bigari (ICGLR ) kwinjira muri ibi bibazo.
Ibibazo by�uBurundi n�u Rwanda byatangiye mu 2015 ubwo Uburundi bwavuze ko abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza bari bashyigikiwe n�u Rwanda. Bwavuze ko bamwe mu bagize uruhare muri iki gikorwa nyuma yo gutsindwa bahungiye mu Rwanda.
Ibi u Rwanda rwarabihakanye ruvuga ko nta nyungu rwakura mu guhungabanya Uburundi.
1 Ibitekerezo
Bosco Kuwa 29/11/19
Ariko uburundi mureke kwiriza nkabana koko ngo impyisi ikurira abana ikakurusha uburakari interahamwe nibindi bisa nkazo byahungabanyije umutekano inshuro nyinshi mumajyepfo yigihugu cyacu kandi zabaga zivuye kubutaka bwuburundi mwakoze iki ngo mubikumire ikindi kandi abagabye ibitero iwanyu barabyivugiye baranabyemera mubishyira kurwanda gute?ahubwo muri abashotoranyi musigeho gukomeza gukorana ninkoramaraso nibwo amahoro azaboneka urwanda rwacu rurarinzwe bikomeye kdi natwe abaturage turi inyuma yubuyozi bwacu ninzego zacu zumutekano dukunda cyane
Subiza ⇾Tanga igitekerezo