Ubutabera bw�u Bufaransa bwafashe icyemezo cyo gutangira iperereza rishya ku Banyarwanda 12 iki gihugu cyari cyanze kohereza mu Rwanda, aho bakurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nk�uko amakuru yavuye bucamanza kuri uyu wa Kane yavugaga.
Biravugwa ko urwego rushinzwe gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu rw�Ubushinjacyaha bw�igihugu burwanya iterabwoba hashize amezi macye rufunguye rwibwirije dosiye 11 ku Banyarwanda 12, ubusabe bwo koherezwa mu Rwanda ngo abe ari ho baburanishirizwa, bwari bwatewe utwatsi n�ubutabera bw�u Bufaransa.
�Izindi dosiye eshatu zirimo kwigwaho,� ibi ni ibyo ubushinjacyaha bwongeyeho buvuga ko aba bantu bakwiriye gukurikiranwa mu Bufaransa hashyirwa mu bikorwa ihame rya aut dedere aut judicare (Bisobanuye ngo yoherezwe, cyangwa aburanishwe).
Ibi biravugwa mu gihe urukiko rushinzwe kuburanisha ibyaha bikomeye (Cour de cassation) rwakunze gutera utwatsi ibyo kohereza abo bantu mu Rwanda. Ubuheruka ni mu 2016 ubwo uru rukiko rwangaga kohereza mu Rwanda Marcel Hitayezu, wahoze ari perefe mu Rwanda akaba afite n�ubwenegihugu bw�u Bufaransa.
Uru rukiko kandi rwari rwanze kohereza mu Rwanda mu 2014, Innocent Musabyimana, na Innocent Bagabo mu 2015. Dosiye 11 zigiye kongera gukurikiranwa zashyikirijwe abacamanza bazobereye iperereza mu Rukiko rwa Paris, zikaba zibaye dosiye 28 zitanzwe mu Bufaransa zo gukurikirana abantu 28 bakekwaho gusiga bakoze ibyaha mu Rwanda.
Iyi nkuru dukesha AFP ikomeza yibutsa ko u Rwanda rwakunze gusaba ibihugu byo mu Burayi birimo u bufaransa, gushakisha no kuburanisha abantu bakoze Jenoside bahahungiye. Muri rusange, u Rwanda rwemeza ko rwohereje mu Bufaransa dosiye 42 zisaba kohererezwa Abanyarwanda bahatuye bakekwaho ibyaha bya jenoside.
Muri Mata, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Igipolisi cyo mu Bwongereza nacyo cyatangaje ko cyasubukuye iperereza ku bagabo batanu bahaba bakekwaho uruhare muri Jenoside bisabwe n�u Rwanda.
Kugeza uyu munsi, ubutabera bw�u Bufaransa bumaze kuburanisha imanza ebyiri zaregwagamo Abanyarwanda batatu, barimo Pascal Simbikangwa, hatangwa ibihano biva ku myaka 25 kugeza kuri burundu.
Urubanza rwa gatatu rutegerejwe ni urwa Jean-Claude Muhayimana, nawe ufite ubwenegihugu bw�u Bufaransa, ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwaranzwe no kujya atwara abicanyi aho bagiye kwica.
Twakwibutsa kandi ko andi maperereza atatu yakorewe mu Bufaransa yarangiye hafashwe icyemezo cyo kudakurikirana Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Pierre Tegera na Felicien Baligira.
Tanga igitekerezo