Polisi ya Uganda yategetse ko abapolisi 91 batabwa muri yombi kugira ku bwo gutoroka imyitozo (amafunzo) yaberaga ahitwa Kyabalye mu Karere ka Masindi.
80 mu batorotse ni abari boherejwe muri iyo myitozo ngo babe abigisha (instuctors).
Itangazo ryo kuwa 11 Ugushyingo ryashyizweho umukono na ACP Emmanuel Muheirwe, riragira riti � Aba bantu babuze ku kazi nta ruhushya, bafashwe nk�abatorotse. Bakwiye gutabwa muri yombi igihe baciwe iryera ubundi hakamenyeshwa ku biro bya polisi.�
Muri bo 25 ni ba serija (sergents), 37 ni ba kaporali (corporals) na 28 (constables).
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yavuze ko aba bapolisi bamaze iminsi 21 badahinguka ku kazi kandi nta mpamvu batanga yo kutitabira.
Ati � Abo bireba, ntabwo bazahembwa uku kwezi.�
Enanga yavuze ko kuba aba 91 baratorotse imyitozo, nta ngaruka mbi kizateza ku myitozo.
Abapolisi batashatse ko amazina yabo atangazwa babwiye Daily Monitor ko banze kujya gutanga imyitozo kuko batajya babihemberwa.
Tanga igitekerezo