Abantu basaga 100 basesekaye ku Kibuga cy�Indege Mpuzamahanga cya Entebbe muri Uganda, bavuye mu Bushinwa bahise bashyirwa mu kato mu gihe cy�iminsi 14 kubera kwikanga ko baba bafite virus ya Coronavirus nk�uko byatangajwe na minisiteri y�ubuzima y’iki gihugu.
Kuri uyu wa Gatatu, iyi minisiteri ivuga ko biri mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya virus ya Coronavirus, mu kiganiro n�itangazamakuru yavuze ko muri abo bantu basaga 100 bashyizwe mu kato harimo Abashinwa 44.
Dr Jane Aceng, Minisitiri w�Ubuzima wa Uganda yavuze ko kugeza ubu nta makuru bafite ko haba hari umuturage wa Uganda wanduye cyangwa ukekwaho iyi virus.
Usibye gukekwa, kugeza ubu muri Afurika nta muntu urasangwamo iyi virus mu gihe imaze kugera mu bihugu bisaga 20.
Ibimenyetso by�iyi virus ngo bikaba bishobora kugaragara ku muntu nyuma y�iminsi 14 ayanduye nk�uko bitangazwa na BBC.
Mu gihugu cy�u Bushinwa yagaragayemo bwa mbere imibare garagaza ko abantu 28,018 ari bo bamaze kwandura iyi virus, mu gihe yahitanye 563 nk�uko byemezwa na Komisiyo y�igihugu ishinzwe kurwanya Coronavirus.
Imibare mishya yatanzwe kuri uyu wa Kane yo ivuga ko abantu bashya banduye ari 3,694, abandi 73 bamenyekanye kuri uyu wa gatatu yishe.
Leta ya Uganda ikaba yakajije ibikorwa by�ubugenzuzi ku kibuga cy�indege ndetse bikaba itegeko ku baturutse mu Bushinwa, u Rwanda rwo rukaba rwarahagaritse ingendo zo mu Bushinwa za Kompanyi ya Rwandair.
Muri urwo rwego rwo gukumira iyi virus ku butaka bw�u Rwanda kandi, Guverinoma y�u Rwanda yaburiye Abanyarwanda ibasaba kudakora ingendo zitari ngombwa mu Ntara ya Hubei mu Bushinwa nyuma y�aho muri Kenya hari hamaze kumvikana umunyeshuri wari uturutse mu Bushinwa ukekwaho kwandura iyi virus nubwo ntayo bamusanzemo.
Amakuru agezweho kuri iyi ndwara aravuga ko ku nshuro ya mbere, umwana wo mu Bushinwa yavukanye iyi virus bakaba barayimusanzemo ku itariki 02 Gashyantare nyuma y�amasaha 30 avutse mu gihe byavugwaga ko iyi ndwara idapfa gufata abana.
Tanga igitekerezo