Umuvugizi w�igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Richard Karemire yatangaje ko indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa Jet Ranger, nimero AF 302 imaze guhitana abantu babiri bari bayirimo.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa 28 Mutarama 2020, ubwo iyi ndege yari mu myitozo ya gisirikare, ihanuka igeze mu gace ka Gomba nk’uko bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda byabitangaje.
Brig. Karemire ati: "Tubabajwe no kubamenyesha impanuka y’indege y’ingabo zirwanira mu kirere ya Jet Ranger. Yari mu myitozo, irimo abantu babiri bombi nta n’umwe warokotse."
Amakuru mashya aturuka kuri Chimp Reports avuga ko mu basirikare babiri bapfuye, byemejwe ko harimo Maj. Naome Karungi, umugore rukumbi watwaraga bene ubu bwoko bw’indege mu gisirikare cya Uganda, akaba yari amaze imyaka 15 y’ubunararibonye.
Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane impamvu yateye iyi mpanuka.
Tanga igitekerezo