Inzego z�umutekano za Uganda ziravuga ko zafashe itsinda ry�abantu bane bari bafite ibikoresho bya gisirikare bitandukanye birimo impuzankano za gisirikare,gerenade, amasasu menshi na radiyo enye baturutse mu Rwanda kuri uyu wa Mbere ushize, tariki 17 Gashyantare.
Umuyobozi w�Igipolisi cyo mu muhanda mu Karere ka Kanungu, ASP Nelson Okoti, avuga ko bakiriye amakuru avuga ko hari abantu "babi" binjiye muri Uganda baturutse mu Rwanda bari kumwe n�undi muntu bavuga ko bagiye Kihihi ariko batahageze.
Ati: �Bari batwaye umuntu uturutse Katunguru, bamujyanye Kihihi. Bamujyanye Kihihi, ntibigeze bagera Kihihi, bakomezanyije na we kugera Congo.�
ASP Okoti ntiyatangaje amazina y’aba bafashwe n’ubwenegihugu bwabo.
Igipolisi kivuga ko iri tsinda ryafatanywe ibikoresho bya gisirikare ariko, ubona ko bishaje, cyangwa byari bitabye, birimo magazine ebyiri z�imbunda, ibikoresho by�itumanaho bizwi nk��ibyombo� bine, grenade ebyiri, n�imyambaro y�igisirikare cya Uganda.
Iyi nkuru dukesha NBS ntisobanura neza ukuntu bongeye kuva muri Congo bagafatirwa muri Uganda, gusa bashyikirijwe inzego nkuru z�umutekano i Kampala ngo bahatwe ibibazo. Kuri ubu bakaba bari gukorwaho iperereza nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko aba bantu bane bafashwe ubwo bagerageza kwinjira muri Uganda banyuze ahitwa Nchwera mu gace ka Rweshama mu Karere ka Rukungiri.
Ibi bije mu gihe u Rwanda na Uganda bikomeje kugerageza gushyira mu bikorwa Amaszerano y�Amahoro ya Luanda, agamije kurangiza umwuka mubi uru hagati yabyo wakomeje kurangwa no gushinjanya gushaka guhindura ubutegetsi mu gihugu kimwe cyangwa ikindi.
Amashusho bivugwa ko ari ay’abantu bafashwe binjiye muri Uganda.
1 Ibitekerezo
Nzarubara Etienne Kuwa 20/02/20
Uganda niyisubireho ikomeze ifate abanzi b’urwanda kuko bakorana na Uganda ibyo birazwi nimara kubafata ijye ibashyikiriza Urwanda rubajyane munkiko bakatirwe urubakwiriye.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo