Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yaburiye abapolisi n�abandi bashinzwe umutekano abasaba kutagerageza guhishira abanyabyaha kuko bishobora gushyira akazi kabo mu kaga, ndetse yibutsa Abagande ko atarasaza na gato.
Ibi Perezida Museveni yabitangaje kuri uyu wa Mbere, itariki 02 Ukuboza mu itangazo yashyize ahagaragara rigamije gusubiza bimwe mu byibazwa ku mbuga nkoranyambaga ku byo aheruka gutangaza.
Ati: �Abanyabyaha ni ubwoko buri mu kaga, nabibizeza. Abandi bari mu kaga ni abapolisi cyangwa abo mu zindi nzego z�umutekano bagerageza guhishira aba banyabyaha. Bizoroha kubagenzura no kubashyira ku karubanda.�
Yakomeje agira ati: �Bazatabwa muri yombi, bashinjwe, bakatirwe, birukanwe mu nzego z�umutekano kandi ntibazongere gukorera urwego rwose rwa guverinoma cyangwa rw�ibanze ukundi. Ni abagambanyi. Nubabaza cyangwa ukananirwa kurinda Abagande, uhereye ku buzukuru, wowe ubwawe wiyambura ikizere cy�abaturage.�
Perezida Museveni akaba yashimangiraga ku kuba abashinzwe umutekano bakwiye gukora akazi kabo bari maso mu rwego rwo gukubura abanyabyaha muri Uganda nk�uko Daily Monitor ibitangaza.
Perezida Museveni kandi yavuze ko adashaje ahubwo yagabanyije ibiro, aho yasubizaga umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wavuze ko asa nk�ushaje.
Ati: Umwe mu batanga umusanzu yatekereje ko nsa nk�unaniwe. Ntabwo naniwe na gato. Ahubwo nagabanyije ibiro ku bushake nkuraho ibinure nari naremereye kujya ku mubiri wanjye kubera ko abaganga batari baradusobanuriye neza ikosa ryo kutarwanya umubyibuho�.
Museveni wakomeje avuga ko ibi azabisobanura ubutaha, yavuze ko yavuye ku biro 106 ubu akaba afite ibiro 76. Ati Nzagumisha ibiro byanjye kuri biro 76 kubera ko ari byo bijyanye n�indeshyo yanjye metero 1,73.
Mu gihe Abagande bamwe basanga Museveni ashaje atakibashije inshingano ze, we avuga ko atarasaza na gato mu gihe yavutse mu 1944, kuri ubu afite imyaka 75 y�amavuko, akaba amaze imyaka 33 ku butegetsi kuko yabugiyeho mu 1986 ahiritse Milton Obote.
Mu mwaka ushize wa 2018, ubutegetsi bwa Uganda bwahinduye ingingo y�102 y�itegeko nshinga ryahozeho yavugaga ko abantu barengeje imyaka 75 n�abari munsi y�imyaka 35 batemerewe guhatanira kuyobora Uganda, kugirango Museveni azabashe kuguma ku butegetsi kuko iyi ngingo iyo igumaho atari kuba yemerewe kuziyamamaza mu matora yo mu 2021.
Tanga igitekerezo