Urukiko Rukuru rwa Kampala kuri uyu wa Mbere rwahamije icyaha cy�ubwicanyi uwitwa Brian Bagyenda, umuhungu wa Col Kaka Bagyenda, Umuyobozi w�Urwego rushinzwe Umutekano imbere mu Gihugu (ISO) wari umaze igihe akurikiranweho kwica uwari umukunzi we,rumukatira imyaka 32 y�igifungo.
Brian Bagyenda wize ibijyanye na Pharmacie yashinjwaga kwica umukobwa bakundanaga w�imyaka 22 witwa Enid Twijukye.
Yari yaratangiye kuburanishwa kuri iki cyaha yareganwagwamo na bagenzi be babiri, Innocent Bainomugisha, w�imyaka 24 wakoraga amasuku na Vincent Rwahwire w�imyaka 28 wakoraga ibiraka,kuva mu 2016.
Brian Bagyenda, iburyo na Innocent Bainomugisha
Chimpreports ivuga ko Umushinjacyaha mu Rukiko Rukuru rwa Kampala, Moses Kazibwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki
17 Gaahyanatre yahamije aba uko ari batatu icyaha cy�ubwicanyi akabakatira imyaka 32 y�igifungo.
Urukiko rwari rwarumvise umwe mu batangabuhamya wavuze ko Brian hari igihe yigeze kwemera ko yishe umukunzi we yarangiza akajugunya umurambo mu bihuru ahitwa Seeta, muri Mukono.
Umwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera na we akaba yarabwiye urukiko ko Brian yamwemereye ko yishe Twijukye nyuma yo kumumenyesha ko atakifuza ko bakomeza urukundo rwabo.
Enid Twijukye wishwe n’uwari umukunzi we
Umucamanza Kazibwe akaba yashimangiye ko ibimenyetso byatanzwe n�abatangabuhamya b�ubushinjacyaha bihagije kugira ngo Bainomugisha na Rwahwire na bo bahamwe n�icyaha cy�ubwicanyi.
Avuga ko byagaragaye neza ko aba babiri bagize uruhare muri ubu bwicanyi kuko batigeze batanga amakuru kuri polisi nyuma yo kwishyurwa na Brian.
Ubushinjacyaha buyobowe na Joan Keko na Joseph Kyomuhendo, bwasabiraga abaregwa igihano cy�urupfu bitewe n�uburemere bw�icyaha bakoze, buvuga ko byaba ari n�isomo ku bandi nyuma yo kugaragaza ko imibare ya polisi igaragaza ko ifite ibirego bisaga 1000 by�ubwicanyi nk�ubu.
Allan Sserulika wunganira Bagyenda ariko yumvikanishije ko ubwo bwicanyi (1,000) buvugwa n�ubushinjacyaha butakozwe n�umukiriya we, kubw�ibyo akaba akwiriye igihano kitari icy�urupfu kuko ari n�ubwa mbere yari akoze icyaha kandi yari afite ikibazo cyo mu mutwe ubwo icyaha cyakorwaga.
Umucamanza Kazibwe yemeje ko ubwo yicaga umukunzi we, Brian nta kibazo cyo mu mutwe yari afite nk�uko bitangazwa na Daily Monitor.
Ikibigaragaza ngo ni uko mbere yo gukora ubwicanyi Bagyenda yohereje umukozi wo mu rugo ku isoko ngo ajye kumugurira soda, mbere yo guhita azamura volume ya radio akanamanura amarido kugira ngo hatagira ubona ibyo yari yateguye gukora cyangwa ngo yumve ibyaberaga mu nzu.
Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yemeje ko ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso bihagije bigaragaza ko Bagyenda yishe uwari umukunzi we yabigambiriye kuwa 03 Mutarama 2016. Yongeyeho ko kutumvikana mu rukundo ari ibisanzwe ariko bidashobora kuba impamvu yo kurangiza ubuzima bw�undi.
Bitewe n’uko bamaze imyaka itatu bafunze iki gihano bose bahawe cy�imyaka 32 kigomba kuvamo iyo myaka nk�uko byemejwe n�umucamanza, bakaba bafite iminsi 14 yo kujurira uhereye uyu munsi bahereweho ibihano.
1 Ibitekerezo
Dusabe Martin Kuwa 18/02/20
Murakoze kuduha amakuru kugihe
Subiza ⇾Tanga igitekerezo