Ikigo cya Uganda gishinzwe imisoro n�amahoro (URA) kiratangaza ko kuva umupaka wa Gatuna wafungwa bahomba buri kwezi miliyoni 16$ kubera ubucuruzi busa nk�ubwahagaze hagati y�iki gihugu n�u Rwanda.
Iki kigo kitabashije gutanga imibare irambuye y�ingano y�ibicuruzwa byambukiranyaga umupaka mbere na nyuma y�uko u Rwanda rufunze umupaka wa Gatuna, muri Werurwe umwaka ushize, Komiseri wacyo Wungirije, Stephen Magera yemeza ko ubucuruzi bwambukiranya umupaka hagati y’ibihugu byombi bwazambye.
Ati: � Ku mupaka wa Gatuna, turi kuri zero mu bijyanye n�urujya n�uruza rw�ibicuruzwa. Muri Mirama Mills, amakamyo macye arambuka. Ab�ingenzi bakundaga gucisha ibicuruzwa aho hantu ntibacyohereza imizigo.�
Uyu yakomeje avuga ko ubu URA yiringiye ibiganiro bikomeje hagati y�abayobozi b�ibihugu byombi bigamije gusubiza mu buryo ubucuruzi hagati yabyo nk�uko iyi nkuru dukesha Softpower ikomeza ivuga.
Komiseri ushinzwe gasutamo muri URA, Dicksons Kateshumbwa, mu mwaka ushize yavugaga ko mbere y�ifungwa ry�umupaka wa Gatuna bagenzuraga amakamyo n�imodoka nto 4800 zambukaga umupaka buri kwezi, ariko ubu basigaye bagenzura izigera kuri 700 gusa.
Yavuze ko ibyo Uganda yoherezaga mu Rwanda byagabanyutseho 23% kuva muri Werurwe kugeza muri Nyakanga mu 2019, mu gihe ibyavaga mu Rwanda byoherezwa muri Uganda nabyo byagabanyutseho 27%.
Iki kibazo kandi cyagaragaje ingaruka ku biciro ku masoko yo mu Rwanda muri iki gihe kuko hari ibyo kurya byinshi Abanyarwanda bakuraga muri Uganda nka Kawunga n�amavuta bitakihagera uko bikwiye.
Mu mezi atatu ashize, Urwego rw�Abikorera muri Uganda (PSFU) rwavuze ko kuva muri Werurwe kugeza mu Ugushyingo 2019, bagize igihombo cya miliyari 530 z�Amashilingi ya Uganda kubera ifungwa ry�umupaka.
Gideon Badagawa, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa PSFU, avuga ko �Uganda ihomba miliyoni 16 z�Amadolari (Miliyari 58,9 z�Amashilingi) buri kwezi kuva u Rwanda rwafunga umupaka, bigira ingaruka ku biribwa byacu, ibyo kunywa, ibyuma, ibikoresho byo gusakaza, isima n�isukari.�
Yongeyeho ko igihe ari ikintu cy�ingenzi muri business kandi bari kubura ubwo buvuruzi mu bijyanye n�inyungu n�akazi. Ati: �Ishoramari riri kugabanyuka. Iyo ubuze isoko, ni gute wakwaguka. Kandi ibi bigabanya ishingiro ry�umusoro kandi ubukungu bwombi burahahombera.�
Mbere y�umwuka mubi hagati y�ibihugu byombi, Uganda yoherezaga mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni zisaga 200$ buri mwaka, mu gihe u Rwanda rwoherezaga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 19$.
Byumvikane ko Uganda ari yo yahahombeye cyane ugereranyije n�u Rwanda.
Ibi byose ni ingaruka z�umwuka mubi ukomeje kugaragara mu mibanire y�ibihugu byombi, byakunze gushinjanya kuva mu 2017 ibintu bitandukanye nk�aho u Rwanda rushinja Uganda gufata no gufunga binyuranyije abaturage barwo bajya muri Uganda, gushyigikira abarwanya ubutegetsi, kubangamira ubucuruzi n�ibindi.
Uganda ihakana ibyo ishinjwa ahubwo na yo ikaba yarakunze gushinja u Rwanda ibikorwa by�ubutasi ku butaka bwayo no kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano wa Uganda, ibirego u Rwanda narwo ruhakana.
Abayobozi b�ibihugu byombi baherutse mu nama yagiraga gatatu hagati yabo yabereye i Luanda mu mpera z�ukwezi gushize, aho bavuye bemeranyije kuzakorera indi nama ku mupaka wa Gatuna ku itariki 21 Gashyantare, aho benshi biteze ko hazafatirwa icyemezo cyo gusubukura urujya n�uruza hagati y�abantu n�ibicuruzwa nk�uko byahoze.
1 Ibitekerezo
lg Kuwa 07/02/20
UMUPAKA UKWIYE KUGUMA GUFUNGWA KUGEZA UGANDA YUMVISE KO U RWANDA ALI UMUKILIYA UKOMEYE.MUBUKUNGU BWABO. BAKAREKA UMWIRATO.WABO NGO BAZASHAKIRA.ISOKO AHANDI AMAFARANGA YACU BYABA BIMAZE IKI KUYABAHA NABO BAKAYAHA.ABADUTERA CYANGWA UGANDA UBWAYO ITWICIRA ABANTU REKA BUMVE URWISHIGISHIYE ARARUSOMA
Subiza ⇾Tanga igitekerezo