Uganda iravuga ko U Rwanda rwagombaga kohereza urutonde rw�amazina y�Abanyarwanda ruvuga ko bafungiyeyo mbere y�inama ya kabiri itaganyijwe i Kampala kuwa 18 Ugushyingo, ngo rusuzumwe, ariko rukaba rutaroherezwa mu gihe u Rwanda ruvuga ko Uganda izi Abanyarwanda.
Ikinyamakuru Chimpreports mu nkuru cyashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu cyavuze ko umwe mu bayobozi mu Rwanda utifuje ko amazina ye atangazwa kubera ko atemerewe kuvugisha itangazamakuru, yavuze ko u Rwanda rwisubiye kukohereza urwo rutonde.
Ati: �Abantu bacu hano muri Guverinoma babwiye bagenzi babo i Kampala ko Uganda izi abantu bari muri gereza zayo.�
Iki kinyamakuru (Chimpreports ) gikunze kwikomwa na Leta y�u Rwanda, gikomeza kivuga ko kutohereza uru rutonde bikereza igisubizo cy�ibibazo biri mu mibanire y�ibi bihugu by�ibituranyi.
Gikomeza kivuga ko Uganda ikomeje kwakira �miliyoni� z�Abanyarwanda binjira muri Uganda binyuranyije n�amategeko, benshi muri bo ngo u Rwanda rukaba rutabamenya kuko banyura mu nzira zinyuranyije n�amategeko bagiye gushaka akazi.
Aha umuntu akaba yakwitsa gato agasesengura ingingo ebyiri mu byatangajwe n�iki kinyamakuru.
1. Miliyoni z�Abanyarwanda zikomeje kwinjira muri Uganda. Ese koko abantu bangana gutya bose bakwinjira mu kindi gihugu mu buryo butemewe n�amategeko bigashoboka?
2. Bakomeza bavuga ko benshi muri bo u Rwanda ruba rutabazi kuko baca mu nzira zitemewe. Niba ari byo se koko, iyi ntiyaba imwe mu mpamvu zatumye u Rwanda rwirinda gutanga urwo rutonde ngo hatazagira Umunyarwanda rwibagirwa agasigara aborera muri izo gereza nta muntu umukurikirana?
Ikindi umuntu yakwibaza, ubusanzwe Uganda yakunze kuvuga ko Abanyarwanda binjira muri ubwo buryo baba batumwe n�u Rwanda gukora ibikorwa by�ubutasi ndetse byagiye bishimangirwa n�inkuru z�ibinyamakuru byinshi byo muri Uganda birimo na Chimpreports, ariko kigahindukira kikavuga ko izo miliyoni z�abantu zijya muri Uganda u Rwanda rutabizi.
Mu gihe hategerejwe inama ya kabiri ihuza ibihugu byombi ikurikira iyabereye I Kigali, igomba kubera I Kampala ariko yagiye yigizwa inyuma ku mpamvu za Uganda igomba kuyitegura, benshi mu babakurikiranira hafi barasanga Uganda ikomeje kugaragaza ubushake bucye bwo gukemura ibibazo ifitanye n�u Rwanda.
Gusa, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aherutse gutangaza ko u Rwanda rwiteguye kwakira icyo Uganda izahitamo, haba gutumiza iyo nama cyangwa kuyihorera.
Tanga igitekerezo