Umubano wa Uganda na Kenya usa n�uwajemo agatotsi, nyuma y�icyemezo leta ya Kenya yafashe cyo gufata amata ya Uganda afite agaciro k�agera kuri miliyoni 340 z�amafaranga y�u Rwanda.
Uganda ishinja Kenya kwica amabwiriza agenga umuryango wa Afurika y�Iburasirazuba EAC, nyuma yo gufatira Toni 43 z�amata y�ifu na litiro zisaga 262,000 z�amata ya Lato ya Company yo muri Uganda yitwa Pearl Dairy Farms Ltd.
Mu ibaruwa Minisitiri w�ububanyi n�amahanga wa Uganda yandikiye Ambasaderi wa Kenya i Kampala, yavuze ko leta ya Uganda yamaganye uburyo abayobozi ba Kenya bakomeje gukumira ubutitsa amata yayo n�ibicuruzwa biyakomokaho bitwaje ko atujuje ubuziranenge.
Ibaruwa iragira iti: �Leta ya Uganda yamaganye Uburyo inzego z�ubuyobozi muri Kenya zikomeje gukumira ubutitsa no gushyira ibihano ku mata maziranenge ya Uganda n�ibicuruzwa biyakomokaho byoherezwa muri Kenya, ikaba ibabajwe n�ifatwa rinyuranyije n�amategeko ry�amata ahakorerwa y�uruganda rwa Lato; bikozwe n�ubuyobozi bwa Kenya bwitwaje ko yahinjijwe mu buryo bunyuranyije n�amategeko, ko ari amiganano ndetse akaba atanujuje ubuziranenge.�
Iyi baruwa ikomeza ivuga ko ifatwa ry�ariya mata ryakozwe mu buryo bunyuranyije n�amategeko, dore ko ngo yari yarahawe uburenganzira na Minisiteri ya Kenya ifite mu nshingano zayo Ubuhinzi, ubworozi n�uburobyi.
Ibigo birimo icya Kenya gishinzwe imisoro n�amahoro, igishinzwe amata ndetse n�igishinzwe ubuziranenge na byo byari byarahaye Lato uburenganzira bwo kwinjiza amata yayo muri Kenya.
Amata ya Uganda yafashwe, nyuma y�uko muri Werurwe umwaka ushize Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na mugenzi we wa Kenya Uhuru Kenyatta, bari basinyanye amasezerano ashingiye ku bucuruzi yemera ko ibicuruzwa by�igihugu kimwe bijya mu kindi nta nkomyi.
Leta ya Uganda yiyamye Kenya mu gihe bizwi ko na yo yigeze gufata amata y�u Rwanda yoherezwaga muri Kenya, bikaba imwe mu ntandaro yatumye umubano w�u Rwanda na Uganda uzamo umwuka mubi kugeza magingo aya.
2 Ibitekerezo
El Kuwa 17/01/20
Eeee komamusosi Rega ibyo ukorera abandi nawe uba uzabikorerwa
Subiza ⇾rubya Kuwa 17/01/20
Ug nigume hamwe bayihane akebo kajya iwamugarura ejobundi bateishongoraho ngo urwanda ni agahugu gato kudakorana nako ntacyo byabatwara .nunvise ari ukwishongora nagasuzuguro uriya minister wubucuruzi wa UG yararimo gukorera urwanda ngo ntirukora kunyanja.none unva imiborogo leta ya UG urikuvuga kuri Kenya Tanzania yo yabamaganye Kera kwisukari yabo congo yarabakatiye Sudan yepfo nuko yabikoze nayo kubera ubusahuzi bwabo nogushaka kubategeka nkigihugu kikivuka.inama nabagira nibimukire kuri victoria bakorane ubucuruzi bwabo namafi kuko yo ntabwenge agira.kowunva baturiye inyanja urwanda rudakoraho.yewe nihatari duniya ni zungururu
Subiza ⇾Tanga igitekerezo