Leta ya Uganda yarekuye Abanyarwanda 13 yari ifungiye muri gereza y’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (CMI), ibashyikiriza Ambasade y’u Rwanda mu muhango wabereye kuri Selena Hotel i Kampala.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2020, ni bwo aba Banyarwanda barimo na Hyacinthe Dusabeyezu, umugore wa Ren� Rutagungira barekuwe.
Aba baturage uko ari 13 barekuwe, nyuma y’uko u Rwanda rwagiye rwotsa igitutu Uganda ruyisaba kurekura abaturage barwo ifunze, nk’inzira yonyine ishoboka yatuma ibihugu byombi byongera kugirana ubuhahirane.
Abafunguwe ni abakurikira nk’uko bigaragara ku itangazazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yageneye itangazamakuru: Ntirushwa Maboko, Habumugisha Jean Bosco, Ukwigize Narcisse, Ukwitegetse Ancila, Mukamazima Christine, Dusabeyezu Hyacinthe, Penzi Eric, ’Ahokuremeye Alphonse’, ’Gitifu Bosco’, Mugisha John Bosco, Ngaruye Jotham, Kabayiza Seleman na Nzabonimpa Fidele.
Aba biyongereye ku bandi 9 barekuwe mu mpera za Mutarama 2020, icyo gihe u Rwanda rwashimiye Uganda intambwe iri gutera, ariko rusaba ko n’abandi barekurwa.
Minisiteri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda Hon. Sam Kutesa, yavuze ko bariya Banyarwanda bafatiwe mu mikwabo itandukanye, abenshi bakaba bari bakurikiranweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Minisiteri Kutesa yavuze ko kuba Uganda yemeye gushyikiriza u Rwanda bariya bantu, ari ikimenyetso cy’ubushake n’umuhate ifite mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda yasinywe hagati y’ibihugu byombi.
Cyakora cyo n’ubwo Uganda yarekuye bariya Banyarwanda, haracyari Abanyarwanda benshi bafungiye mu magereza yo muri kiriya gihugu nk�uko u Rwanda rubitangaza.
Uganda ishyikirije u Rwanda aba baturage mu gihe habura iminsi itageze kuri itatu kugira ngo ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda bahurire mu nama izabera ku mupaka munini wa Gatuna/Katuna ugabanya ibihugu byombi, tariki ya 21 Gashyantare 2020.
Iyi nama yitezweho gutanga umuti ku kibazo cy’imipaka ihuza ibihugu byombi imaze igihe kigera ku mwaka ufunze.
Tanga igitekerezo