Uhagarariye Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga yatangaje ko atigeze yishimira kubona ibihugu by�u Rwanda na Sudani y’Epfo byanga gufatanya n�ibindi bigize umuryango wa EAC iyo bigeze igihe cyo kwitabira ibikorwa byo kurushaho kwishyira hamwe nk�imikino ihuza inteko zishinga amategeko z�ibihugu bigize uyu muryango.
Rebecca Kadaga yavuze ko kuba u Rwanda rumaze kutitabira iyi mikino inshuro ebyiri kandi nta bisobanuro rutanga ntacyo bimariye akarere.
Ibi yabitangarije mu nama ya 13 y�Ibiro by�Abayobozi b�inteko zishinga amategeko zo muri EAC ndetse n�Inteko Ishinga Amategeko ya EAC, EALA, aho yahamagariye bagenzi be gusaba ba minisitiri bashinzwe imari mu bihugu byabo kwishyura ibirarane by�imisanzu.
Yagize ati: �Imyaka 20 izanye n�imbogamizi; umutwaro w�umusanzu w�umuryango wasigiwe Uganda na Kenya, kandi biri kubangamira akazi�.
Iyi nama yabereye i Kampala kuri uyu wa Kabiri, itariki 10 Ukuboza, yitabiriwe n�abayobozi b�inteko zishinga amategeko muri Kenya, u Burundi, Tanzania, Uganda ndetse na EALA.
Uganda kandi yakiriye imikino ihuza inteko zishinga amategeko zo muri EAC, iba ku nshuro yayo ya 10, guhera ku itariki 08 kugeza ku itariki 18 Ukuboza.
Kadaga ati: �Sinigeze nakira ibisobanuro ku mpamvu u Rwanda rutitabiriye imikino. Nta n�ubwo bitabiriye imikino twagize mu Burundi mu 2018; nta n�ubwo bari muri CECAFA.� Iyi mikino ya CECAFA na yo irimo kubera i Kampala nk�uko ikinyamakuru The Insider, cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru gikomeza kibutsa.
Sudani y�Epfo na cyo ngo ntabwo cyatanze ibisobanuro cyangwa ngo cyohereze ugihagarariye muri iyi nama. Perezida w�Inteko Ishinga Amategeko y�u Burundi, Pascal Nyabenda, akaba yatangaje ko kubura kwa Sudani y�Epfo byo bishobora kumvikana igice kimwe bitewe no kwegura gutunguranye kw�uwari Perezida w�Inteko Ishinga Amategeko yacyo, Anthony Makana.
Tanga igitekerezo