Minisitiri wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi, Azarias Ruberwa, ni umwe mu banyamahanga bitabiriye ku Cyumweru, itariki 12 Mutarama, amasengesho yo gusabira igihugu National Player Breakfast, nyuma y�igihe gito na none havuzwe urugendo rw�Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Perezidansi, Vital Kamerhe, witabiriye mu mpera z�umwaka ushize ubukwe bw�umuhungu wa Gen Kabarebe, ibintu Abanyekongo bafata mu buryo butandukanye, aho bamwe basanga ari byiza abandi bagasanga ari ubugambanyi.
Uru ruzinduko rwa Minisitiri Azarias Ruberwa mu Rwanda rusa nk�urutaramenyekanye cyane cyane mu Rwanda, kuko nta binyamakuru byo mu gihugu byigeze bimugarukaho nubwo yari yicaranye na Minisitiri w�Intebe, Edouard Ngirente ndetse Pasiteri Antoine Rutayisire, gusa Abanyekongo basa nk�abamukurikiranye.
Ihuriro rya muvoma z�abaturage rizwi nka Amka Congo, ryavugaga ko rikurikiranira hafi ibibera mu misozi miremire yo muri Kivu y�Amajyepfo, ari naho Ruberwa akomoka, rivuga ko ryakurikiraniye hafi uruzinduko rwa Azarias Ruberwa mu masengesho ya National Player Breakfast I Kigali, ryamusabye kugira icyo avuga ku bibazo biri muri ibyo bice by�imisozi miremire, ndetse n�aho yaba ahuriye na bamwe mu bayobozi ba gisivili n�abagisirikare bo mu bwoko bwe, batungwa urutoki mu guteza umutekano muke muri ibyo bice.
Iri huriro rikaba ryaramusabye kutazagarura umwuka mubi, mu mibanire myiza irimo kubakwa hagati y�u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri iki gihe, ahubwo agaharanira ahazaza heza h�amoko n�abaturage bose bo mu karere no kwamagana ikintu cyose cyahungabanya inzego za repubulika nawe abarizwamo nk�umwe mu bagize guverinoma.
Nk�uko tubikesha Infordc.com, Amka Congo ivuga ko yifuza kubona imibanire y�u Rwanda na Congo irushaho kumera neza, igahamagarira abaturage b�ibihugu byombi gukomeza kubana mu mahoro kandi bya kivandimwe nta kibagiye hagati.
Minisitiri Ruberwa akaba yaraje mu Rwanda nyuma y�icyumweru gisaga, Vital Kamerhe, Umuyobozi ushinzwe Abakozi muri Perezidansi ya Congo, avuye mu Rwanda aho yari yitabiriye ubukwe bw�umuhungu wa Gen. Kabarebe, aho bivugwa ko yanamuhaye inka 30.
Iki gikorwa cyavugishije bamwe mu Banyekongo bamwe barakigaya abandi basanga ari uburenganzira bwe kuba yaratanze izo nka kuko atazitanze mu izina ry�igihugu yazitanze ku giti cye.
Vital Kamerhe yatangaje ko yaje mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho gukaza umubano hagati ya Kivu, dore ko akomoka muri Kivu y�Amajyepfo, n�u Rwanda, aboneraho gutangaza ko Kabarebe ari inshuti ndetse ashimira abageni mu izina rya Perezida Tshisekedi. Kabarebe akaba yarigeze kuba Umugaba Mukuru w�Ingabo za Congo, igihe gito nyuma y�urugamba rwo guhirika umunyagitugu, Mobutu Sese Seko.
Aya magambo ya Kamerhe ko yaje mu Rwanda mu rwego rwo gukaza umubano hagati ya Kivu n�u Rwanda, aho kuba hagati ya Congo n�u Rwanda, ntabwo yashimishije bamwe mu Banyekongo, ahubwo bagasanga ashimangira umugambi umaze iminsi uhwihwiswa wo komeka igice cya Congo ku Rwanda.
Kamerhe yari kumwe n’umufasha we Hamida Shatur
Uyu mugambi wo komeka igice cya Congo ku Rwanda wakomeje kuvugwa na bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n�ubutegetsi muri Congo mu rwego rwo kurushaho kwiyegereza abaturage, Minisiteri y�Ububanyi n�amahanga y�u Rwanda iherutse kugira icyo iwuvugaho.
Mu kiganiro aherutse kugirana n�abanyamakuru ku buryo u Rwanda ruhagaze muri politiki mpuzamahanga mu ntangiriro z�umwaka wa 2020, Minisitiri Vincent Biruta yabajijwe ku magambo ya bamwe mu banyapolitiki muri Congo bashinja u Rwanda umugambi wo gucamo ibice igihugu cyabo, ndetse bamwe baherutse gusaba ko ingabo zabo zitera u Rwanda bakarwomeka kuri Congo.
Yavuze ko ibivugwa n�abo banyepolitiki, barimo, Martin Fayulu, Adolphe Muzito, ndetse na bamwe mu bihaye Imana nka Cardinal Fridolin Ambongo, nta shingiro afite, ko icyo agamije ari ugushaka kudobya umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye muri iki gihe.
Ati �Ibivugwa na bamwe mu banyepolitiki n�abanyamadini muri D.R.Congo, ku mugambi wo gucamo Congo ibice, navuga ko ari amagambo atatekerejwe neza, kandi adafite ibihamya.
Azarias Ruberwa yabaye umwe muri ba Visi Perezida ba Congo kuva mu 2003 kugeza mu 2006, ashinzwe ibibazo bya politiki, ubwirinzi n�umutekano, aho yagize uruhare mu gushing igisirikare gihuriweho n�abanyagihugu bose ndetse no gutegura amatora ya mbere ahuriweho kuva igihugu cyabona ubwigenge mu 1960.
Mu 2006 yagerageje guhatanira umwanya w�umukuru w�igihugu atsindwa mu matora na oseph Kabila, ahita afata icyemezo cyo kuva muri politiki ajya gukora ibijyanye no gutanga ubufasha mu by�amategeko, aza kugaruka muri Guverinoma ya Congo mu 2016 nka Minisitiri ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi, umwanya yagumyemo no muri Guverinoma ya Tshisekedi.
Tanga igitekerezo