Iperereza ryakozwe n�ikigo cy�Abanyamerika, the National Transportation Safety Board (NTSB) gisanzwe gikora iperereza ku mpanuka, bwagaragaje ko indege yari itwaye Kobe Bryant na bagenzi be umunani yakoze impanuka nyuma y�uko umupilote wayo yageragezaga kwigira hejuru, ahunga ibicu.
Iki kigo ni na cyo gikomeje gukora iperereza ku cyaba kihishe inyuma y�iriya mpanuka. Iperereza rya NTSB ryerekana umunota ku wundi urugendo rw�iriya kajugujugu kugeza ikoreye impanuka mu misozi ya Calabasas muri California.
Ibi byabaye mu ma saa sita n�iminota 45 z�isaha ngengamasaha ya GMT ku cyumweru, nk�uko Jennifer Homendy uri mu bayobozi ba NTSB yabitangarije itangazamakuru.
Nyuma yo kubona ko indege yataye umuhanda yagenderagamo, ushinzwe kuyoborera indege ku butaka yabajije umupilote uko bigenze, undi ntiyamusubiza kuko itumanaho ryari ryavuyeho.
Imibare ya radari igaragaza ko iriya kajugujugu yari yigiye hejuru ho metero zirenga 700.
Inkuru y�impanuka yamenyekanye mu gitondo cyo ku cyumweru.
Homendy yavuze ko iriya ndege yahise ishwanyagurika, ku buryo ibisigazwa byayo byagurutse bigafata intera nini ku butaka. Uyu mugore ashimangira ko nta n�umwe wari kugira amahirwe yo kurokoka, bijyanye n�uko ahantu iriya ndege yaguye hari habi cyane.
Amakuru y�ibanze agaragaza ko iriya kajugujugu igihaguruka ku kibuga cy�indege cya John Wayne mu gace ka Orange, yagurukaga ikurikiza amategeko agenga ingendo zo mu kirere.
Ubwo indege yari igeze hafi y�ikibuga cy�indege cya Burbank, umupilote yayo yasabye ko yakoresha amategeko azwi nka special visual flight rules mu kuyobora iriya ndege. Amategeko ya SVFR yemerera umupilote kuyobora indege akoresheje ubuhanga bwe mu gihe abona ko ikirere cyabaye kibi.
Umupilote yemerewe gusaba aya mategeko mbere y�uko indege ihaguruka, mu gihe indege iri kuguruka bikaba ngombwa ko hagira impinduka ziba mu rugendo.
Kobe Bryant n’umukobwa we Gianni bahasize ubuzima
Umusesenguzi mu bijyanye no gutwara abantu n�ibintu, Peter Goelz yabwiye CNN ko n�ubwo ariya mategeko ya SVFR asanzwe, nta we yagira inama yo kuyakoresha kuko haba igihe ateje ibibazo.
Homendy yavuze ko ubwo umupilote n�umwunganizi we wari uri ku kibuga baganiraga, umupilote yagiriwe inama yo kureka buriya buryo kubera ko hari habayeho ugukererwa, ahanini bitewe n�ikibazo cy�itumanaho.
Byabaye ngombwa ko indege izenguruka ahantu hamwe iminota 12 yose, kugeza igihe itumanaho rya nyaryo ryagarukiye.
Homendy yavuze ko iriya ndege yagurukiraga ku ntera ya metero 426 z�ubujyejuru ubwo yari mu kirere cya Burbank na Van Nuys yerekeza mu majyepfo n�uburengerazuba.
Nyuma ngo umupilote yasabye ko bamuha Flight following ifasha indege iri kuguruka kumenya amerekezo, bamusubiza ko iriya kajugujugu ari ngufi ku buryo itabasha gukoresha buriya buryo.
Nyuma y�iminota ine umupilote yavuze ko yigiye hejuru mu rwego rwo gukwepa ibicu.
Bryant w�imyaka 41 y�amavuko n�abandi umunani bari bari kumwe, bari berekeje ku kibuga Thousand Oaks ahagombaga kubera umukino wa Basketball wagombaga kugaragaramo Gianna (Umwana wa Bryant), mu gihe se yagombaga gutoza.
Gianna na bagenzi be babiri bakinanaga na bo baguye muri iriya mpanuka.
Iyi mpanuka yashegeshe imitima ya benshi mu bakunzi ba Kobe Bryant, batambutsa ubutumwa bufata mu mugongo umuryango we.
Mu rwego rwo guha icyubahiro kandi abaguye muri iriya mpanuka, ubuyobozi bwa NBA bwahise busubika umukino wagombaga guhuza Los Angeles Lakers na Los Angeles Clippers.
1 Ibitekerezo
IYAKAREMYE Kuwa 28/01/20
IMANA IMWAKIRE MUBAYO
Subiza ⇾Tanga igitekerezo