Umukobwa witwa Diane Umutesi (amazina yahinduwe) avuga ko yigeze kujya i Rusizi avuye mu Mujyi wa Kigali aho yari agiye gusura umusore bari barahuriye kuri facebook.
Uyu yatwandikiye avuga ko uyu muhungu bamenyanye mu 2019 ndetse ngo bakaganira byinshi bitandukanye. Avuga ko ku bwo kuganira kenshi kuri facebook bageze aho bahana nimero za telefoni. Avuga ko baganiriye ku buryo byageze ku rwego rwo kumva bahura.
Ati " Nagiye i Rusizi ngiye guhura n’umuhungu wambwiraga ko yankunze kandi ko abona twanabana. Twari twaribwiranye ibishoboka ariko tutarabonana. Nagiyeyo turahura ariko mu nzira tugenda nkabona abantu batubonye, bararyana inzara."
Umutesi avuga ko nyina w’umuhungu yahishuye ikibazo gihari.
Ati " Nyina uwo mubyeyi yo kabyara yaje kunyaka nimero ya telefoni ngira ngo ni ukugira ngo azajye amvugisha cyane ko numvaga nzavamo umukazana mu minsi iri imbere,"
Akomeza agira ati " Nabasezeyeho maze ku munsi ukurikiyeho uw mubyeyi arampamagara. Yamwbiye ko adashaka kubona umuhungu we ababaza umwana w’abandi. Yambwiye ko umuhungu we afite ikibazo cy’uko atabasha gutera akabariro, ari ikiremba. Nariruhukije ntangira kureka kuvugana na wa muhungu na we wanyerekga urukundo cyane."
Uyu mukobwa avuga ko yicuza igihe, amafaranga n’amaranagmutima ye yatakaje ku muhungu atazi. Agira inama abandi bakobwa kuva mu nkundo zo ku mbuga nkoranyamabaga.
1 Ibitekerezo
dianenirrere Kuwa 25/01/20
uyu mubyeyi ntiyashimye umukazana niyo mpamv yashatse impamvu ifatika yo guca untege uwo mukobwa
Subiza ⇾Tanga igitekerezo