Ibihugu bya Uganda na Afurika y�Epfo biratangaza ko byishimira uruhare gusangira amakuru y�ubutasi byagize mu guhangana n�ibibazo byugarije Isi. Ibi bikaba byaganiriweho mu nama yabereye I Kampala kuri uyu wa Kane, yahuje Umukuru w�Urwego rw�Ubutasi mu gisirikare cya Afurika y�Epfo (CDI), Lt Gen. Jeremiah Nyembe na mugenzi we wa Uganda ukuriye urwego rw�ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI), Brig Gen. Abel Kandiho. Ibi bihugu byombi u Rwanda rukaba rutabishira amakenga kubera abarurwanya bicumbikiye.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y�ingabo ya Uganda, rivuga ko muri iyi nama yitabiriwe n�intumwa zo ku rwego rwo hejuru z�abayobozi mu gisirikare cya Afurika y�Epfo, Lt Gen. Nyembe, yishimiye imibanire myiza isanzwe hagati ya Afurika y�Epfo na Uganda, by�umwihariko mu bijyanye n�ubwirinzi.
Uyu mujenerali wo muri Afurika y�Epfo yashimangiye ko gusangira amakuru y�ubutasi ari ryo shingiro ryo kurushaho guhuza ibi bihugu nk�uko Chimpreports ibitangaza.
Uyu yagize ati: �Ni ngombwa ko tubona ibintu ku rwego rumwe, tumenya ibibazo tugafatanya kubishakira ibisubizo.� Yongeyeho ko gusangira ibitekerezo no kugirana inama ku bibazo byugarije Isi muri iki gihe nk�iterabwoba, ubushomeri, imihindagurikire y�ikirere, n�iby�abimukira bizarushaho gutuma Afurika imera neza.
Bivugwa ko inzego za gisirikare za Uganda n�iza Afurika y�Epfo zifitanye umubano ukomeye. Benshi mu barwanyi ba ANC (ishyaka rya Mandela) batorejwe muri Uganda nyuma y�aho Museveni afatiye ubutegetsi mu 1986.
Uruzinduko rw�umukuru w�ubutasi mu gisirikare cya Afurika y�Epfo i Kampala ruje mu gihe hakomeje kugaragara umwuka mubi mu mibanire y�u Rwanda na Uganda. U Rwanda rushinja Uganda gushyigikira abagamije gukuraho ubutegetsi buriho no gutoteza, guhohotera no gufunga binyuranyije n�amategeko abaturage barwo, mu gihe Uganda ishinja u Rwanda ibikorwa by�ubutasi ku butaka bwayo.
Ku rundi ruhande kandi, umubano wa Afurika y�Epfo n�u Rwanda nawo wagiye ugaragaramo udutotsi ahanini dushingiye ku kuba iki gihugu gicumbikiye Kayumba Nyamwasa, washinze RNC, ikomeje gushinjwa kuba inyuma y�ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu Rwanda nubwo kuva Perezida Cyril Ramaphosa yajya ku butegetsi hagiye hagaragara ubushake bwo gukuraho urwikekwe hagati y�ibihugu byombi.
U Rwanda rushinja Uganda gushyigikira uyu Kayumba Nyamwasa hagamijwe gukuraho ubutegetsi buriho, ariko Uganda yakomeje kubihakana nubwo hari ubuhamya bwagiye bubyemeza butandukanye.
Ibi byakomeje guteza umwuka mubi hagati y�ibihugu byombi habaho inama zigamije kugerageza kubihosha ariko ntacyo ziratanga ndetse no kuri uyu wa Gatanu, itariki 13 Ukuboza, hateganyijwe ibiganiro i Kampala hagati y�u Rwanda na Uganda.
Gusa, itangazo rya minisiteri y�ingabo ya Uganda ntirivuga niba ibi bibazo nabyo byaganiriweho mu nama yabo na bagenzi babo bo muri Afurika y�Epfo.
Umuvugizi Wungirije w�igisirikare cya Uganda, Lt. Col. Deo Akiki, avuga ko Umukuru w�Urwego rw�ubutasi mu gisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Abel Kandiho yashimye ubutwererane hagati ya Uganda na Afurika y�Epfo kuva batangira urugamba rwo kubohora Uganda.
Yavuze ko bazakomeza gushimangira umubano wabo binyuze mu myitozo ihuriweho hagati y�Igisirikare cya Uganda (UPDF) ndetse n�icya Afurika y�Epfo (SANDF).
Biravugwa ko iyi nama yahuje impande zombi yanitabiriwe n�abasirikare bakuru bashinzwe ubutasi mu yindi mitwe ya UPDF.
Tanga igitekerezo