Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y�Ububanyi n�Amahanga ushinzwe ibikorwa by�Umuryango wa EAC, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko nyuma y�amasaha arindwi mu biganiro na bagenzi babo bo muri Uganda batigeze bemeranya ku gisubizo cy�ibibazo nyamukuru ibihugu byombi bifitanye.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe niwe wari uyoboye intumwa z�u Rwanda zirimo Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, Minisitiri w’Umutekano, Gen Patrick Nyamvumba, na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Shyaka Anastase, zerekeje i Kampala kuri uyu wa Gatanu mu nama yagiye isubikwa kenshi ikurikira iyabereye i Kigali kuwa 16 Nzeri 2019 nk�uko byateganywaga n�Amasezerano y�Ubwumvikane ya Luanda.
Uruhande rwa Uganda rwari ruyobowe na Minisitiri w�ububanyi n�amahanga, Sam Kutesa, wari uherekejwe n�Intumwa Nkuru ya Leta Yungirije, Mwesigwa Rukutana, ndetse n�Umuyobozi w�Urwego rw�Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI), Brig. Abel Kandiho.
Aya masezerano yashyizeho komisiyo y�impuguke zihuriweho n�impande zombi zigizwe n�Abaminisitiri b’ Ububanyi n’ Amahanga, abashinzwe umutekano n�iperereza hagamujwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry�ayo masezerano.
Nyuma yo gusubikwa kenshi, iyi nama yaje kuba kuri uyu wa 13 Ukuboza 2019 ibera i Kampala mu gihugu cya Uganda.
Nyuma y�iyi nama ariko, uwari ukuriye intumwa z�u Rwanda, Amb. Nduhungirehe kuri twitter, yavuze ko bananiwe kwemeranya na bagenzi babo ku gisubizo cy�ibibazo nyamukuru ibihugu byombi bifitanye.
Ati: �Ntacyo twemeranyije ku gisubizo cy�ibibazo tutari kumvikanaho (ubufasha bwa Uganda ku mitwe yitwaje intwaro no gufunga binyuranyije n�amategeko Abanyarwanda muri Uganda). Twemeranyije kugeza ikibazo ku bakuru b�ibihugu byacu.�
More than 7 hours of a deep, open, frank but cordial discussion between #Uganda & #Rwanda. No agreement on a solution to the most contentious issues (Uganda's support to armed groups & illegal detention of Rwandans in Uganda). We agreed to refer the matter to our Heads of State. pic.twitter.com/IvdEgpnO1F
— Amb. Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) December 13, 2019
Yakomeje avuga ko bagiye kugisha inama abakuru b�ibihugu bakumvikana ku kizakurikira kuri bimwe byagiye bisabwa byashyizwe ku meza by�umwihariko ku ruhande rw�u Rwanda.
Ati: �Nizeye ko vuba ahazaza, dushobora kugira icyizere cyiza n�ubushake bwiza bwo gukemura ibibazo dufite"
Ambasaderi Nduhungirehe yongeyeho ko badakeneye kongera inama cyangwa gushinga izindi komisiyo ahubwo hakenewe gukemura ibibazo abaturage barimo kwibaza.
Ku ruhande rwa Uganda, iki gihugu gishinja u Rwanda kurema udutsiko tw�intasi zigamije guhungabanya umutekano wacyo, kigashimangira ko abafashwe bakekwaho iki cyaha nta kabuza bagomba kubibazwa n�amategeko.
Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro n umuhuza muri ibi biganiro, Minisitiri w Ububanyi n Amahanga wa Angola, itangazamakuru rihari, nyuma ikomereza mu muhezo, isozwa nta tangazo rihuriweho ryashyizwe ahagaragara kubera kutumvikana ku ngingo zaganiriweho mu gihe abaturage bari bahanze amaso imirimo y’ iyi nama ko yashoboraga gukemura ibibazo birimo cyane cyane ifungurwa ry umupaka kugira ngo bongere bagenderane uko byari bisanzwe mbere.
2 Ibitekerezo
indyarya Kuwa 14/12/19
Natwe abaturage amaso tuyahanze abayobozi bacu kd twizereko bizacyemuka rwose nibagerageze pe.
Subiza ⇾ntirandekura theophile Kuwa 15/12/19
Imana ibidufashemo
Subiza ⇾Tanga igitekerezo