Ni umugabo witwa Peter Frederiksen w�imyaka 63 y�amavuko wabaga muri Afurika y�Epfo, akaba akurikiranwe n�ubutabera nyuma yo gufatanwa ibice bigize imyanya ndangagitsina y�umugore yagiye abika iwe muri firigo.
Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’u Bidage yafashwe muri Nzeri uyu mwaka nyuma yo gufatanwa ibi bitsina 21 by�abagore iwe mu rugo, anafatanwa ibikoresho byo kwa muganga byifashishwa mu cyumba cyabugenewe cy�imbagwa (surgery room) hamwe n�imiti yifashishwa mu gutera ikinya.
Byemejwe ko uyu mugabo Peter yakase igitsina umugore we Anna Matseliso Molise w�imyaka 28, ngo yabwiye polisi ko yabanje kumushyira mu kinya arangije amukata bimwe mu bice by�imyanya ndangagitsina. Uyu mugore watanze ibimenyetso yaje kuraswa mu kwezi gushize ubwo yavaga iwe.
Aba bagore Peter yaciye ibitsina ngo bakomoka mu mujyi umwe. Polisi igashimangira ko uyu mugabo yemera ko yabicaga ibitsina byabo akabikata nyuma.
Polisi ivuga ko bitashoboka ko aba bagore baciwe ibitsina baba bakiriho.
Umuvugizi wa Polisi, Masilea Langa, avuga ko Peter yari yarabitse neza ibi bitsina ndetse akanashyiraho amazina ya ba nyirabyo, icyo yaciye mbere akaba yaragiciye mu mwaka wa 2010.
Polisi yatangaje ko uyu mugabo yatahuwe nyuma yo gufatanwa kimwe muri ibi bitsina agitwaye muri firigo ikoze mu gikapu cya pulasitiki, bityo ihera ko ijya gusaka iwe isangayo ibindi 20.
Tanga igitekerezo